skol
fortebet

Rusizi: Abaturage bahiye ubwoba nyuma y’abantu 5 basanganwe Covid-19 muri ako karere

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Rusizi batangaje ko bahiye ubwoba nyuma yo kumenya amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ko hari abantu 5 basanganwe Coronavirus ku munsi w’ejo tariki ya 31 Gicurasi 2020.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima itangarije ko mu karere ka Rusizi habonetse abantu batanu banduye Coronavirus, abaturage benshi bo muri aka gace bagize ubwoba bityo basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira ikibazo cy’abajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baciye mu nzira zitemewe.

Bamwe muri aba baturage babwiye RBA bati “Twabanje kugira ubwoba.Turasaba Leta ko yakongera umubare w’abantu bapimwa.Twatangiye kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda dukaraba intoki neza aho dukorera dukoresheje isabune na ya miti yica udukoko.Twashyize imbaraga mu gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.”

Undi yagize ati “Ubwoba ntibwari kubura kuko njyewe ndi umumotari nari kubyuka nsubira mu kazi ariko twumvise inkuru y’inshamugongo twumva ubwoba buratwishe ariko nkuko twabikanguriwe na mbere,tugomba gukurikiza ingamba.”

Abatuye mu mujyi wa Rusizi batangaje ko nyuma y’aba bantu 5 bagaragaye,byabateye kwitwararika ndetse ngo buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we bamagane ibigare by’abantu bakunze kubona ijoro rije bagatangira gukora ibikundi byo kuganira.

Uyu munsi kandi,ingendo ziva n’izerekeza mu Karere ka Rusizi zabaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye RBA ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza mu Karere ka Rusizi kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko abantu banduye COVID-19 ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 ari 11 barimo batanu babonetse mu karere ka Rusizi. Aba bantu 5 babonetse I Rusizi nibo batumye abatuye aka karere bagira ubwoba dore ko bari bizeye ko batangiye kugira agahenge bashingiye ku byavugwaga n’inzego z’ubuzima ko nta bwandu bushya burimo kugaragara imbere mu gihugu.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Kamena aribwo ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse ko moto n’amagare aribwo nabyo byongera gutwara abagenzi ariko byabaye bihagaritswe.

Imyanzuro mishya izatangazwa mu nama y’abaminisitiri iteganyijwe ejo, kuwa 02 Kamena 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa