skol
fortebet

Rusizi: Akeneye ubufasha bwawe, umwana we yamize igiceri cy’i 100 gihagama mu gatuza

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Mukashyaka Louise utuye mu Mudugudu wa Nyabihanga mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo w’akarere ka Rusizi arasaba abagira neza kumufasha umwana we akavugwa kuko yamize igiceri cy’amafaranga 100 cyikaba cyarahagamye mu gituza.
Umwana wamize igiceri cy’ijana yitwa Mukaniyonsenga Claudine w’imyaka ine y’amavuko.Nyina umubyara avuga ko uyu mwana we amaze icyumweru kirenga amize igiceri cy’ijana, kuva ngo uyu mwana yamira icyo giceri cyahagamye mu gatuza nk’uko bigaragazwa (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Mukashyaka Louise utuye mu Mudugudu wa Nyabihanga mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo w’akarere ka Rusizi arasaba abagira neza kumufasha umwana we akavugwa kuko yamize igiceri cy’amafaranga 100 cyikaba cyarahagamye mu gituza.

Umwana wamize igiceri cy’ijana yitwa Mukaniyonsenga Claudine w’imyaka ine y’amavuko.Nyina umubyara avuga ko uyu mwana we amaze icyumweru kirenga amize igiceri cy’ijana, kuva ngo uyu mwana yamira icyo giceri cyahagamye mu gatuza nk’uko bigaragazwa n’ifoto yafashwe n’abaganga.

Claudine wamize igiceri cy’i 100

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yajyanye umwana we kumuvuriza mu bitaro bya Mibirizi abwirwa ko ntabushobozi bifite bwo kuvura umwana we.Yoherejwe kujya kuvurigwa i Butare ariko uyu muryango uzakubura ubushobozi bwo kuvuza umwana wabo bitewe n’ubukene.

Nyina w’uyu mwana aganira na TV1 ati :”Umwana yamize igiceri, yakimize ku wa Gatatu washize.Namujyanye i Mibirizi bambwira ko ntacyo babikoraho, banyohereza I Butare,Ikibazo n’uko nta mafaranga mfite nkaba nta na Mitiweli mfite.”

Avuga ko yahawe taransiferi yo kujya kuvuriza umwana we i Butare ariko ngo bitewe n’uko nta mafaranga afite yo kuvuza umwana we ntaho yagiye. Ngo yabwiwe ko ashobora kuzitwa ibihumbi 500 Rwf kugirango umwana we avugwe.

Uyu mubyeyi arasaba ubufasha ngo umwana we avugwe

Ise w’uyu mwana avuga ko abaganga bamubwiye ko ashaka ibihumbi 500 Rwf (ibihumbi magana atanu) kugira ngo avuze umwana we.Ngo ntaho yari kuyakura ari nayo mpamvu asaba abagira neza kugira icyo bamufasha akavuza umwana we urwaye.

Ahereye ku isambu ye yavuze ko ayo mafaranga asabwa atayabona kuko ngo aho atuye hari ubuso bwa 20 metero kuri 15, ikindi kandi ngo bwa mbere bajya gucisha umwana we mu cyuma bagirango bamenye aho igiceri giherereye bagurishije isambu yabo, ubu ngo nta handi bakura amafaranga yo kumuvuza.

Impamvu ituma uyu mwana atavugwa ni uko uyu muryango udafite ubwisungane mu kwivuza ‘Mitiweli’.

Igiceri cy’i 100 cyahagamye mu gituza cy’uyu mwana w’umukobwa

Ibitekerezo

  • Hi, i read your blog from time to time and i
    own a similar one and i was just curious if you get a lot of
    spam comments? If so how do you prevent it, any plugin or anything you can advise?
    I get so much lately it’s driving me insane so any support is very much
    appreciated.

    Look at my web site; kik for windows 10

    Uyu mubyeyi arababaje cn ikibazo ntabwo bashyizeho aho inkunga bayishyira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa