skol
fortebet

Rusizi:Ngo mu bihumbi 7 by’abaturage yatanze ikuzimu harimo n’umugore we

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Twagirayesu w’imyaka 34 wo mu karere ka Rusizi, avuga ko guhera mu mwaka 2014 yatangiye kujya akorana n’imyuka y’ikuzimu.Uyu mugabo avuga ko yajyanywe n’umwe mu baririmbyi basanzwe bazwi mu Rwanda amwizeza ko naramuka ageze ikuzimu azahabwa imbaraga n’ubushobozi bizamufasha kuba icyamamare mu kuririmba ndetse akaba n’umuvuga butumwa w’ikirangirire.
Twagirayesu avuga ko yari yarasabwe gutanga umubare w’abantu 7000 akabatanga ikuzimu aho ngo yahereye ku mugore we bari baratandukanye (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Twagirayesu w’imyaka 34 wo mu karere ka Rusizi, avuga ko guhera mu mwaka 2014 yatangiye kujya akorana n’imyuka y’ikuzimu.Uyu mugabo avuga ko yajyanywe n’umwe mu baririmbyi basanzwe bazwi mu Rwanda amwizeza ko naramuka ageze ikuzimu azahabwa imbaraga n’ubushobozi bizamufasha kuba icyamamare mu kuririmba ndetse akaba n’umuvuga butumwa w’ikirangirire.

Twagirayesu avuga ko yari yarasabwe gutanga umubare w’abantu 7000 akabatanga ikuzimu aho ngo yahereye ku mugore we bari baratandukanye .Abo bantu bose ngo yagombaga kujya abakura mu nsengero ndetse n’ahantu hateraniye abantu benshi.

Aganira na Radio/Tv 1 ducyesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ukuvuga ngo mu mwaka wa 2014 niho natangiye igikorwa cyo gukorana n’imbaraga za satani.Nagiyemo njyanwe n’umuntu w’umuririmbyi w’igihangange mu kuririmba ariko ambwira y’uko nzabona imbaraga nshobora kujya nkoresha nkaririmba bakanyemera kandi nkaba nazura n’abantu bapfuye bityo abantu bakanyemerera ko ngira n’ingufu nyinshi.Ni icyo cyatumye rero numva nshaka gukorera izo mbaraga.”

Yakomeje avuga ko yageze ikuzimu bagatangira kumubaza aho yaturutse mu gihe akisobanura arakubitwa bikomeye.Uyu mugabo kuri ubu wemera ko yakijijwe avuga ko yajyaga ajya mu nsengero akahataba ibintu byatumaga abarusengeramo bahorana amakimbirane adashira.

Usibye ibyo yahambaga mu nsengero ariko ngo yanitwazaga inkoni ndetse n’impeta yatungaga abantu bakikubita hasi nkabafashwe n’indwara y’igicuri nyuma akongera akabahagurutsa.

Ati “Ni ukuvuga ngo bari barampaye imiti yo gukoresha hari n’akenda (soma umwenda) bampaga gatoya nakavugiraho amagambo bikagira ibiro byinshi nkakikorera, bari barambwiye ko nzajya nyisasa ahantu nkakabyiniraho,....”

Avuga ko mu bantu ibihumbi 7 yari yaratumye ikuzimu harimo n’umugore we bashwanye usigaye utuye mu Karere ka Ngoma.Ngo habuze gato ngo amusinyire bamutware ikuzimu.Uyu mugabo kandi avuga ko impeta nyinshi zikunze kwambarwa n’abapasiteri ziba zifite ibisobanuro byinshi ko nabo baba bajya ikuzimu nubwo bitavugwa.

Ati “Nashaka gukorana n’imbaraga zidasanzwe nanga umugore wanjye.Nashakaga no gukorana n’imbaraga zidasanzwe mu kuririmba.Bambwiye ko ntagomba kugira impuhe n’uko nanga n’umufasha wanjye.Nari naramutanze ku rutonde ntaramusinyira.”Ngo yakoreshaga imiti ye mu kuyobya abantu ndetse na bamwe mu bakirisitu bagashwanira mu rusengero.

Abanyamasengesho batwitse ibyo uyu mugabo yakoreshaga bavuga ko batunguwe n’ibikoresho bamusanganye birimo umwenda yasasaga ukaba wabyimba ngo kuburyo n’imodoka itawikorera,inzitiramibu yaryamagamo avuye i kuzimu ndetse na bimwe mu byo bacukuye mu rusengero rwa ADEPR Bugarama.

Twagirayesu avuga ko ibi byose yabyishoyemo akurikiranye amafaranga gusa ngo byarangiye atayabonye,aha akaba ari naho ahera asaba buri muturage kunyurwa na duke afite ngo kuko inda ari yo yamuteye kujya gushakira umukiro ikuzimu.

Abanyamasengesho bagerageje gutwika bimwe mu byo yakoreshaga

Ibitekerezo

  • Ko atatubwiye amazina y’umuririmbyi wamujyanye se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa