skol
fortebet

Rusizi: Umubyeyi watwitse umwana amuziza 150Rwf yavuze icyabimuteye

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

“Natwaye ijana n’itanu(yashakaga kuvuga 150Rwf), noneho mama aranginje arankwika” Imvugo y’umwana agerageza kumvikanisha uko byagenze kugirango umubyeyi we amutwike.Ni mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Ku munsi w’ejo ku itariki 11 Ukuboza 2017 umwana witwa Thierry yinjiye mu nzu kwa nyina atwara amafaranga 150.Uyu mubyeyi Bahati Jirudi akinjira mu nzu akayabura yahise aha igihano umwana we w’imyaka ine n’amezi abiri amutwika ku kuboko.
Uyu mubyeyi Bahati yabwiye (...)

Uyu mubyeyi Bahati yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko yatwitse umwana we bitewe n’umujinya yari afite.Ati “Umwana ni uwanjye peee.Arimyoza, nanjye kubera umujinya shitani nimba ariyo yari mu mutwe sinzi.Nkurikije ukuntu ari njyewe uri kumerera njye nyine ndamukubita numva ibintu byinshi mu mutwe wanjye.Ndavuga nti uyu mwana nti namufatirananya ubwo mpitako nzana ikara mu nzu ariko ntabwo nari nzi y’uko ubushye bugira ubukana ubwo basi umwana mba mutwitse uko.”

Fatuma nyirakuru w’uyu mwana mu burakari bwinshi yavuze ko atishimiye igikorwa cyakozwe n’umukazana we kandi ko yari yabanje no kumubuza kugira icyo akora.Ngo uyu mwana bwari ubwa kabiri atwara amafaranga, ubwa mbere yatwaye 200 ubundi atwara 150 ari nabwo nyina yamutwikaga ikiganza.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bidakwiye kandi ko umwana we nk’uriya atagahwe igihano nkakiriya.

Ushinzwe iterambere ry’Akagari ka Nyange, Iyamuremye Innocent,wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko ibijyanye n’aya makuru atari abizi kuko umukuru w’umudugudu atatanze raporo ariko bagiye gukurikirana uyu mugore mu mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa