skol
fortebet

Rusizi: Umugabo ushinjwa kuroga abaturanyi yasabye inka kugira ngo arogore abo yaroze bose

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa IYARWEMA Godfrey wo mu kagari ka Kamatita ,mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe aho ashinjwa n’abaturanyi be kubarogera abana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yasabye ko abo baturage bamuha inka kugira ngo abarogorere abantu bose bo muri ako gace yaroze ni mu gihe ubuyobozi bw’akagari bwo buvuga ko inka akeneye igomba gukurwa mu zo atunze aho kuba mu baturage....

Kuwa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 ubwo bari mu nteko rusange y’abaturage bo mu kagari ka Kamatita muri uyu murenge wa Gihundwe, ni bwo umubyeyi witwa Mukantwari Foster yavuze ko umwana we w’umukobwa yarozwe n’uyu mugabo witwa IYARWEMA.

Ako kanya uyu mwana umuserebanya watangiye kumutondagira mu mutwe nyuma umwana amererwa nabi ari na bwo bamujyanaga kwa muganga ari naho arimo gukurikiranirwa kugeza ubu. Mu nteko rusange y’abatuye muri ako kagari, uyu ushinjwa kuroga uwo mwana yahise abyemerera mu ruhame ko ari we wamuroze ndetse anavuga urutonde rw’abo bafatanya kuroga.

Inteko y’abaturage ikirangira uyu IYARWEMA Godfrey yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuri ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB iri mu murenge wa Kamembe nkuko byemejwe na Boniface Ndagijimana uyobora akagari ka Kamatita.

Mukase wa IYARWEMA Godfrey yavuze ko nyuma yo kumusura aho afungiwe yamutumye ku baturanyi be ko kugira ngo arogore abo yaroze bose muri ako gace, abo baturage bagomba kumuha inka gusa umuyobozi w’akagari ka kamatita Ndagijimana Boniface we akavuga ko inka akeneye kugira ngo avure uwo yaroze wese igomba kuvanwa mu mitungo ye bwite cyane ko na we yoroye bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020 ndetse bakanashaka n’abandi bose bafatanyije na we.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye TV na Radio one dukesha iyi nkuru, ko uyu mugabo ushinjwa kuroga ntawe bafite.

Ikibazo cy’amarozi mu karere ka Rusizi kimaze gufata indi ntera kuko giteza umutekano muke mu baturage. Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko uyu IYARWEMA Godfrey yari amaze igihe gito afunguwe n’ubundi akaba yarafunzwe azira kuroga umwana w’umuturanyi we.

Kuba urwego rushinzwe ubugenzacyaha rutarimo kwerura ngo rwemeze ko afunzwe, abayobozi bo muri aka kagari bavuga ko bishobora kuba biterwa nuko mu mategeko ntaho uburozi bw’ubutongerano nk’ubwo bugaragazwa nk’icyaha,ariko ngo babwiwe ko impamvu afunzwe ari ukugira ngo bamuhungishe abaturage batamwica bihorera.

Inkuru ya TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa