skol
fortebet

Rusizi : Umunyerondo ngo yakubiswe n’umukuru w’umudugudu avunika urubavu

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuturage witwa Uwimana Samuel utuye mu mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi aravuga ko umuyobozi w’uyu mudugudu aherutse kumukubita amusanze ku irondo.
Avuga ko byatewe n’uko yashyize amaguru mu mufuka bikaba byaramuviriyemo kuvunika urubavu.Ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko bugiye gushaka uko uyu muturage yagezwa kwa muganga nibyemezwa ko yakubiswe koko uyu muyobozi w’umudugudu azabiryozwa.
Uwimana Samuel bivugwa ko yakubiswe mu ijoro ryo ku wa (...)

Sponsored Ad

Umuturage witwa Uwimana Samuel utuye mu mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi aravuga ko umuyobozi w’uyu mudugudu aherutse kumukubita amusanze ku irondo.

Avuga ko byatewe n’uko yashyize amaguru mu mufuka bikaba byaramuviriyemo kuvunika urubavu.Ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko bugiye gushaka uko uyu muturage yagezwa kwa muganga nibyemezwa ko yakubiswe koko uyu muyobozi w’umudugudu azabiryozwa.

Uwimana Samuel bivugwa ko yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 , ubwo Bisengimana Vicent usanzwe ari umukuru w’uyu mudugudu wa Rusayo yari amusanze we n’abagenzi be aho bari bari ku irondo.Ati "Yasanze ku irondo ubwo umuyobozi aba araje ambwira ko mva muri ako gafuka.Ubwo atangira ku nkubita mvunika urubavu.”

Uyu mugabo ngo yari yashyize amaguru mu mufuka nk’uburyo bwo kwirinda imibu,maze ngo umukuru w’umudugudu ahita amukubita umugeri mu rubavu.

Aya makuru y’ikubitwa ry’uyu mugabo anemezwa na bamwe mu bo bari kumwe ku irondo aho bavuga ko umukuru w’umudugudu yari yasinze bityo abasaba amafaranga yiswe aya teremusi y’icyayi,uwitwa Samuel ayabuze ni ko kumwadukira aramukubita.Yagize ati "Wowe icyiya cyawe kiriye? Ubwo ahita amukubita umugeri mu rubavu umwana ariruka."

Umukuru w’uyu mudugudu wa Rusayo yabwiye TV/Radio one ducyesha iyi nkuru ko atigeze akubita uyu muturage bityo akemeza ko uyu muturage yirwaje agamije kumusiga icyaha.Ati "Njyewe ntawe nakubise ubu umbona uko nta muturage ndakubitaho ahubwo n’ibyabindi umuturage ashaka gushyira ikosa ku muyobozi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange, Bushayija Jean Marie we yemeje ko uyu muturage agiye kujyanwa kwa muganga nibiramuka bigaragaye ko yakubiswe koko uyu mukuru w’umudugudu akazabiryozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa