Kigali

Rusizi: Umusozi waridukiye ku nzu yarimo umuryango wose abana 3 bahita bahasiga ubuzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 3565

Abana 3 bo mu muryango umwe wo mu mudugudu wa Muyebe , akagari ka Murwa mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bapfuye bagwiriwe n’umusozi waridutse uhitana inzu bari baryamanyemo n’ababyeyi babo.



Aba bana batatu bakimara kugwirwa n’iyi nzu bahise bapfa mu gihe akandi kana kamwe k’imyaka 2 kabashije kurokokana n’ababyeyi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko buremerewe cyane n’ibibazo biterwa n’imvura nyinshi isenyera abaturage ikanabasiga iheruheru ku buryo bashobora kugerwaho n’inzara ikomeye hatagize igikorwa cyihutirwa.

Abana bishwe n’uyu musozi nk’uko Bwiza.com dukesha iyi nkuru yabitangarijwe na perezida w’inama njyanama y’uyu murenge, Munyemana Naason, ni Bizimana Emmanuel w’imyaka 8 y’amavuko, Niyogisubizo Tania w’imyaka 6 na Niyogushimwa Nadia w’imyaka 3 bose b’uwitwa Bizumuremyi Jean Bosco w’imyaka 32.



Imvura yarituye uyu musozi yakunkumukanye n’ibindi bitaka byinshi cyane byarengeye imyaka y’abaturage n’inzira zari zisanzwe ari nyabagendwa zirangirika cyane.

Indi miryango 4 na yo amazu yayo yasigariye ku mabati gusa.uyu mugabo inzu ye yarengewe n’umusozi ukanamuhitanira abana, kimwe n’imiryango yindi bakaba bacumbikiwe kuri santere y’ubucuruzi yo hafi aho.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko bagiye kureba uko bafasha byihuse umuryango wagize ibyo byago, imvura imaze iminsi igwa muri aka karere ikaba ngo yarabaye mbi cyane aho yasize iheruheru imiryango irenga 500 amazu yayo yangiritse bidasubirwaho ikaba icumbikiwe n’abaturanyi,akarere n’abafatanyabikorwa bako bari gushakisha icyayitunga, hegitari nyinshi z’imyaka zarangiritse abahinzi bakaba batizeye kugira icyo baramura.



Ati’’ inzara yo ntitwabeshya ngo ntibayikanga rwose kuko ni ibintu bigaragarira buri wese ubibonye, tukaba turiho tuvugana n’abafatanyabikorwa bacu ngo turebe uko twabonera ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze abahuye n’ako kaga, abo tubona batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga twagiye tuhabakura, n’aha Bweyeye umuryango wari ufite icyo kibazo twari twarawimuye.Turasaba abaturage kugira umutima mwiza wo gutabarana igihe natwe tugishakisha uko aba bose babaho.’’

Abo bana bose bahise bashyingurwa.Ibi bikaba bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke na ho umusozi waridukiye abantu 11 bari mu nzu imwe bugamye imvura nyinshi cyane yari irimo igwa abagera kuri 4 bahasiga ubuzima.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Habonetse imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, mu murenge wa Ruramira wo mu...
6 April 2020 Yasuwe: 1280 0

Umujyi wa Kigali washyizeho nimero ya telefoni itishyurwa abaturage...

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwashyizeho umurongo wa telefone...
6 April 2020 Yasuwe: 1613 0

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda bigomwe umushahara wabo w’ukwezi...

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda biyemeje kwigomwa umushahara...
6 April 2020 Yasuwe: 2206 0

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 104…Hagaragaye abantu 2 kuri iki...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 05...
5 April 2020 Yasuwe: 935 0

Abarwayi bane ba Coronavirus mu Rwanda bakize basezererwa mu...

Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda kuwa 14...
5 April 2020 Yasuwe: 5701 2

Rusizi: Abana babiri barohamye mu Kivu ubwo bari bavuye gushaka...

Abana babiri b’imyaka 12 barimo uwitwa Bibwireyesu Joram n’Umuhire Alexis,...
5 April 2020 Yasuwe: 2125 0