skol
fortebet

Rutsiro: Umugabo yakoze igikorwa cy’ubutwari yigomwa miliyoni ye ashakira abaturanyi amazi meza

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kagemana Naphtal w’imyaka 46 yakoze igikorwa cy’indashyikirwa afasha abaturanyi be kubona amazi meza akoresheje amafaranga ye asaga miliyoni.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Karambira yahawe igihembo na Leta kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwigomwa miliyoni ye agafasha abaturage kubona amazi meza yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] yashimiye umuhate wa Kagemana mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020.

Yagize iti “Turashima umuhate wa Kagemana Naphtal, umuturage w’intangarugero wafashije bagenzi be kubona amazi meza mu mudugudu wa Karambi muri Mushubati i Rutsiro.

Kagemana yubatse umuyoboro w’amazi uva ku isoko ukagera mu rugo iwe no mu mudugudu ku ntera ya kilometero imwe. Imiryango 6 ifite amazi mu rugo, naho ingo 110 zivoma ku ivomo ry’umudugudu yabubakiye – ibikorwa byatwaye amafaranga arenga Miliyoni.

Kagemana Naphtal ufite imyaka 46, akagira n’uruhare rukomeye mu bindi bikorwa byo guteza imbere agace atuyemo, ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Karambira. Aherutse guhabwa ishimwe ku rwego rw’igihugu kubera ubwo bwitange.”

Kagemana yiyongereye ku wundi mugabo witwa Viateur Rukundo utuye mu mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba,mu karere ka Huye wiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Rukundo usanzwe akora umurimo w’ubunyonzi yavuze ko kuva Gumamurugo yatangira na we yatangiye gusibura imiferege y’uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometero, ugereranyije.

Uyu mugabo yavuze ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yari yabonye ko iriba ryo mu kabande bamwe bavomaho igihe cyose, abandi benshi bakaryifashisha iyo amazi yo muri robine yagiye, ryari ryuzuyemo igitaka cyazanywe n’isuri, ku buryo kurivomaho n’ijerekani byasabaga kuyihengeka.

Ati “Abana baje kundeba barambwira ngo rya riba ryawe igitaka cyarirengeye. Naraje ntiyura igitaka abantu babasha kongera kuvoma, ariko mbona imvura niyongera kugwa hazongera hakuzura, cyane ko hari hashize iminsi itatu gusa mvuye kuhakorera isuku”.

Yaritegereje asanga isuri izana ibitaka muri iryo riba ifite inzira eshatu, kandi na zo zituruka mu muhanda, maze yiyemeza gukora umuhanda.

Kuri ubu inzira amazi yanyuragamo ajya mu iriba zose yarazifunze kuko amazi atakiyobera mu mirima ngo anamanukire mu kabande. N’ibyobo isuri yari yaracukuye mu gice cy’umuhanda yakoze yarabisibye. Icyakora umuhanda nturangiye kuko urebye imiferege yose yari yarasibamye.

Yifuza ko ubuyobozi bwamuha abamufasha bakawurangiza, ariko ngo nibatanaza Gumamurugo na yo igakomeza azakomeza awukore wenyine, atitaye ku magambo y’abamuca intege bamubwira ko ari gukora umuhanda Leta iteganya gushyiramo kaburimbo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, yashimye igikorwa cya Rukundo ndetse avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bugira igitekerezo cyo gutangira ubukangurambaga bushishikariza abantu bose gukora imihanda yangiritse inyura mu mirima yabo.

Ati “Azabera urugero n’abandi ko hari ibyo abantu bashobora kwikorera, urugero nko gutunganya imihanda, maze amafaranga Leta yagombaga kubishoramo agakoreshwa ibindi bibafitiye akamaro”.

Uyu muyobozi anavuga ko bazashaka icyo bamukorera cy’igihembo, bagendeye ku byifuzo bye, byazatuma n’abamusekaga babona ko ibyo yakoze ari ingirakamaro.

Uyu mugabo ngo yazindukaga ari gukora umuhanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha hagati ya saa cyenda na saa kumi, ukwezi kugashira agatangira ukundi, nta gihembo akorera.

Kagemana wahaye abaturanyi be amazi yigomwe miliyoni


Rukundo ari gukora umuhanda wenyine nyuma yo guhagarikwa ku kazi ke k’ubunyonzi na COVID-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa