skol
fortebet

Rutsiro: Umuganga aravugwaho kubyariza iwe mu rugo umugore yateye inda akamupfiraho

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Uwineza Marie Claire yitabye Imana arimo kubyarira mu rugo rw’ umuganga bivugwaho ko yamuteye inda, uyu muganga yahise atoroka arimo gushakishwa n’ inzego z’ umutekano.

Sponsored Ad

Uyu mugore yari atuye mu kagari ka Gihira , umurenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Fautsin bivugwa ko yateye inda Uwineza wari usanzwe aba mu rugo iwabo yakoraga ku kigo nderabuzima cya Bitenga.

UWINEZA yapfuye amaze kubyara umwana wa kabiri dore kuko yatewe inda akiri umwangavu akabyara umwana wa mbere akongera guterwa inda n’uyu muganga wanabonye igihe cyo kubyara kigeze akamusaba ko yajya iwe mu rugo akaba ariho amubyariza bikaza kurangira apufye akimara kubyara.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze ko mu Cyumweru gishize aribwo uyu mugore wari ugiye kubyara bwa kabiri yagiye mu rugo rw’uyu muganga agiye kubyarirayo ari naho yaguye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Jean Hermans Butasi yatangaje ko ibi bikimara kuba nyakwigendera yahise ajyanwa ku bitaro bya Murundu gukorerwa isuzuma nyuma umurambo we uza gushyingurwa.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu inzego zibishinzwe zirimo RIB zahise zitangira iperereza gusa ngo n’ubwo uyu Faustin ariwe watorotse nta gihamya y’uko ariwe wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera hategerejwe ibyemezo bizava mu iperereza.

Visi meya Jean Hermans yabwiye Ukwezi ko uruhinja rwavutse neza ruhita rujyanwa kwa muganga muri ibi bitaro bya Murundu guhabwa ubufasha bw’ibanze ariko ngo kuri ubu rwajyanywe mu muryango wa nyakwigendera aho ruri kwitabwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa