skol
fortebet

Rwamagana: Impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2020, abantu batatu batakaje ubuzima abandi barakomereka, mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Plage mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi. mu Karere ka Rwamagana.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado wagonze umunyegare akiruka akagonga abandi.

Yakomeje avuga ko kuugeza ubu hataramenyekana neza icyabiteye kuko uwari utwaye imodoka nawe ari mu bakomeretse akaba ari kwa muganga, hakaba hahise hapfa abantu batatu. CIP Twizeyimana Hamdun ati:

Ni imodoka yavaga mu bice bya Nyagatare yerekeza i Kigali, ageze i Nyarusange agonga igare, hafi aho hari abapolisi babireba baramuhagarika ntiyahagarara arakomeza aragenda ageze nko muri metero 800 avuye aho ngaho yagongeye igare, agonga ikamyo yerekezaga Kayonza nabwo ntiyahagarara arakomeza, imbere agonga moto yari iriho umugenzi n’umumotari imodoka ikubita igiti aba aricyo kiyihagarika.

CIP Hamdun yasabye abantu bafite ibinyabiziga gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda arimo ibyapa, kubahiriza umuvuduko usabwa no kwirinda gutwara basinze mu rwego rwo gukumira impanuka.

Kuri ubu imirambo y’abapfiriye muri iyi mpanuka yajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana mu gihe abaturage batanu bakomerekeye muri iyi mpanuka nabo kuri ubu bari gukurikiranwa n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa