skol
fortebet

U Rwanda rugiye gukoresha imbwa mu gutahura abantu banduye Covid-19

Yanditswe: Saturday 05, Jun 2021

Sponsored Ad

U Rwanda rwakiriye imbwa zatojwe kwihumuriza zigatahura ahari COVID19. Izi mbwa zizashyirwa ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, n’ahantu hahurira abantu benshi.
Uyu mushinga wo kuzana izi mbwa kabuhariwe watangijwe na Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanya na Ambassade y’Ubudage.
U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Afurika mu kwifashisha izo mbwa mu kugaragaza uwanduye Covid-19.
Iri gerageza ryatangirijwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwakiriye imbwa zatojwe kwihumuriza zigatahura ahari COVID19. Izi mbwa zizashyirwa ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, n’ahantu hahurira abantu benshi.

Uyu mushinga wo kuzana izi mbwa kabuhariwe watangijwe na Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanya na Ambassade y’Ubudage.

U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Afurika mu kwifashisha izo mbwa mu kugaragaza uwanduye Covid-19.

Iri gerageza ryatangirijwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021,

Umuhango wo gutangiza icyo gikorwa witabiriwe n’abarimo Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs, Felix Namuhoranye, ndetse n’umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, ari na we wagitangije ku mugaragaro.

Dr Nsanzimana yavuze ko iryo gerageza rizamara amezi atanu (5), rikazatangira hifashishwa imbwa eshanu.

Yagize ati ” Iri ni igerageza ariko mu minsi iri imbere tuzatangira gukoresha izi mbwa ahantu hahurira abantu benshi. Izi mbwa zizihutisha igikorwa cyo kubona ibisubizo by’abantu banduye Covid-19 kuko uburyo twakoreshaga wasangaga bitwara iminsi ibiri kugira ngo abantu babone ibisubizo.”

Izi mbwa zifite ubushobozi bwizewe ku gipimo kiri hejuru ya 94 % mu gutahura uwanduye Covid-19, imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gupima abantu 200 mu gihe cy’iminota 2 bitewe n’ubwoko bwayo.Izi mbwa 5 zizatangira kugeragerezwa ku bantu barenga 1000 nk’uko byatangajwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa