skol
fortebet

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga rukesha Drones zigeza amaraso ku barwayi

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Danmark yakiriye igihembo cyagenewe u Rwanda na kampani ikora drones u Rwanda rurimo kwifashisha mukugeza amaraso ku barwayi kwa muganga.
Iki gihembo kizwi nka INDEX AWARD gihambwa umuntu cyangwa sosiyete ya/wahize abandi mu guhanga udushya. Icy’ uyu mwaka (Index award 2017) ya cyatanzwe ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli mu mujyi wa Copenhagen muri Denmark.
Mu mpera za 2016 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro biherereye mu duce twa kure (...)

Sponsored Ad

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Danmark yakiriye igihembo cyagenewe u Rwanda na kampani ikora drones u Rwanda rurimo kwifashisha mukugeza amaraso ku barwayi kwa muganga.

Iki gihembo kizwi nka INDEX AWARD gihambwa umuntu cyangwa sosiyete ya/wahize abandi mu guhanga udushya. Icy’ uyu mwaka (Index award 2017) ya cyatanzwe ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli mu mujyi wa Copenhagen muri Denmark.

Mu mpera za 2016 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro biherereye mu duce twa kure aho byari bigoye kuyahageza n’imodoka.

Ubu buryo bwatangijwe na Perezida Paul Kagame tariki 14 Ukwakira 2016 mu Karere ka Muhanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda ruhawe icyo gihembo kuko bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga harengerwa ubuzima.

Yagize ati “Kuba u Rwanda rwarabaye igihugu cya mbere ku isi mu gukoresha indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso atabara indembe kwa muganga, rukaba rubonye iki gihembo ni ikimenyetso kigaragaza imbaraga n’ubushake bwinshi ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bushyira mu guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima yongeyeho ko “gukoresha ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso bituma ubuzima bw’Abanyarwanda barwaye bagakenera amaraso bayabona ku gihe gito cyane, akarokora ubuzima bwabo. Nta gushidikanya ko bizadufasha kugabanya imfu cyane cyane iz’abana n’ababyeyi”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark ufite icyicaro muri Suwede, Christine Nkulikiyinka wakiriye iki gihembo, yatangaje ko ari ikimenyetso cy’agaciro ubuyobozi bw’u Rwanda buha ubuzima bw’abaturage barwo.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwacu bureba kure, buharanira ko ubuzima bwa buri munyarwanda bugomba guhabwa agaciro. Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu kubonera ibisubizo ibibazo byose byagaragaye.”

Igihe cyatangaje ko ku cyiciro cya nyuma u Rwanda rwahatanaga n’abandi bantu 14 ariko birangira arirwo ruhembwe.

Gukoresha drones mu kugeza amaraso kwa muganga bimaze gutangizwa mu bitaro 12 mu Rwanda birimo ibya Kabgayi, Nyanza, Muhororo, Gitwe, Kirinda, Gakoma, Gikonko, Kaduha, Kabaya, Shyira, Ruhango na Ruli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa