skol
fortebet

U Rwanda rwakiriye inkunga y’imashini 100 zifasha abantu guhumeka rwahawe na USA

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwakiriye inkunga ya Leta zunze Ubumwe za Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020.

Sponsored Ad

Izi Mashini zatanzwe na Perezida Donald Trump aziha Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n’icyorezo cya #COVID19 kimaze guhitana abantu 5 mu Rwanda.

Muri uyu muhango Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarariwe na Ambasaderi Peter Vrooman na ho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ubuzima,

Izi mashini zizwi ku izina rya Zoll Portable Critical Care zakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zifasha abarwayi ba Covid-19 barembye guhumeka.

Kuwa 04 Mata 2020, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadorali yo kurufasha guhangana na coronavirus.

Mu mpera z’uko kwezi kwa Mata nabwo hari andi makuru yatangajwe na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Miliyoni eshatu z’amadolari (miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe mu buryo butaziguye n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Aya mafranga akoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, ndetse akanakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima mu turere twose 30.

Hari kandi akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Abanyamerika, binyuze mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), azongerwa kuri miliyoni y’amadolari y’inkunga yatanzwe mbere binyuze muri gahunda yiswe ‘Ingobyi’, yatangajwe ku ya 4 Mata 2020, ndetse akazanakoreshwa mu kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda.

Mu myaka 20 ishize, Leta zunze ubumwe za Amerika zashoye miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika mu bikorwa by’ubuzima rusange mu Rwanda, ubufasha bwafashije u Rwanda kuzamura umusaruro w’ubuzima ku bibazo byinshi birimo malariya, igituntu, ndetse n’agakoko gatera SIDA.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa