skol
fortebet

U Rwanda rwavuze igihe ruzatangira ubusabe bw’inkingo za Covid-19

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID19, kandi ko bitarenze tariki ya 7 z’ukwezi gutaha ruzaba rwamaze gutanga ubusabe bw’inkingo za Covid 19 ruzakenera mu gukingira abaturage.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga inkunga y’u Buyapani yo gufasha u Rwanda mu guhangana na COVID19.

Ministiri Ngamije yatangaje ko ko kugeza ubu ku isi hari inkingo 3 za Covid 19 zitanga icyizere, u Rwanda rukaba rwiteguye gutanga ubusabe bw’inkingo ruzakenera igihe zizaba zemejwe, aho mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ubusabe byzaba bwatanzwe.

Ati “ Turi muri covax, ubu turi mu bikorwa bitandukanye harimo gushyikiriza ku mugaragaro ubusabe bw’inkingo twifashishije za forms zateguwe ku buryo buri gihugu gisobanura inkingo gishaka n’uko zizakoreshwa, iyo form turayifite, dufite itariki ntarengwa ya 7 z’ukwezi kwa 12 kugira ngo tube twamaze kuyuzuza twanayohereje. Twiteguye rero kwakira izo nkingo, dufite na gahunda y’ ukuntu tuzazakira, dufite aho tuzazibika hari ubukonje butandukanye ukurikije urukingo ku rundi.”

Iyi minisiteri iherutse gutangaza ko u Rwanda ruri gushakisha miliyoni 15 z’amadorali zo kugura izi nkingo. Minisitiri Ngamije avuga ko mu bazaherwaho guhabwa urwo rukingo ari abakora kwa muganga, abageze mu zabukuru barengeje imyaka 65 n’abarwaye indwara zitandura.

Ibikoresho u Buyapani bwahaye u Rwanda bifite agaciro ka miliyari 1 y’amanyarwanda, Ambasade y’iki gihugu ikaba yabitanze ibinyujije mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Bigizwe na Camera zipima umuriro ndetse n’ubukarabiro bwubatswe ku mipaka 6 ndetse n’ahashyirwa abantu bakekwaho COVID-19 hubatswe mu bitaro bya Bushenge, Gihundwe na Nemba.

Ibikorwaremezo byari byarubatswe mbere hagamijwe kurwanya Ebola, abaturage babyegerejwe n’ababikoresha bavuga ko byabaye ingirakamaro mu kurwanya covid 19.

Mu gikorwa cyo kumurikira u Rwanda ibyo bikorwaremezo byubatswe, OMS ndetse n’Ambasade y’ u Buyapani mu Rwanda bashimye uburyo u Rwanda ruhagaze mu rugamba rwo kurwanya Covid 19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko inkunga nk’ iyi iza yunganira igihugu muri gahunda kirimo zo guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati “Ni inkunga mu by’ukuri ishimangira ibindi byinshi guverinoma yakoze mu kwirinda uburwayi, kugira ngo turusheho kwirinda kwandura iyi ndwara cyane cyane ku baza baturuka hanze baza mu gihugu. Aho duhagaze mu kurwanya covid 19 ni heza iyo urebye ibipimo by’abo tubona bafite uburwayi. Hambere aha bariyongereye cyane cyane muri gereza ariko ubu bari kugabanuka kuko twafashe ingamba zo gukumira icyo cyorezo muri za gereza zitanga umusaruro, abarwaye twabitayeho, abahuye na bo turabasuzuma, abakuze cyane tubashiyira ku ruhande kugira ngo tubiteho by’umwihariko hatagira abapfa.”

Uhagarariye OMS mu Rwanda Dr Kasonde Mulenga Mwinga avuga ko n’ubwo umugabane wa Afurika utarugarizwa cyane na COVID19 nkuko bimeze ku yindi migabane, nta mpamvu yo kwirara.

Ati “Kugeza ubu Afurika ifite 2,4% by’ubwandu bwa COVID19 bumaze kuboneka, ikagira kandi 2,3% by’ impfu zimaze kuboneka ku isi muri rusange, nubwo bimeze gutyo ariko ibi ntibivuze konta kibazo dufite kuko uyu mugabane wacu ufite abarenga miliyoni 1 n’ ibihumbi 400 banduye covid19, n’abarenga ibihumbi 32 bahitanywe na yo. Mu Rwanda, OMS izakomeza gufatanya n’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa kwirinda ko icyo cyorezo cyakomeza gukwirakwira.”

Gutanga inkunga y’ibikorwaremezo byajyanye no kongerera ubumenyi abakora mu rwego rw’ubuzima mu guhangana n’iki cyorezo.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa