skol
fortebet

U Rwanda rwemeye kwishyurira umusore ukeneye miliyoni 19 ngo avurirwe mu Buhinde

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Gisagara Yannick umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda kubera uburwayi bw’ impyiko zombi, u Rwanda rubinyujije mu Kigo y’ igihugu gifasha abantu kujya kwivuriza mu bitaro byo mu mahanga, rwemeye kumwishyurira, ubuvuzi bwose azahabwa asimburizwa impyiko mu Buhinde.

Sponsored Ad

Gisagara Yannick wo mu Karere ka Rwamagana amaze igihe asaba inkunga abagiraneza kugira ngo abone amafaranga agera kuri miliyoni 19 ngo azabone uko ajya kwivuza mu Buhinde.

Emmy Agabe Nkusi, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gifasha abantu kujya kwivuriza mu mahanga yabwiye Igihe ko uyu musore Leta izamwishyurira amafaranga y’ubuvuzi nawe akishakira uko agerayo n’ibizamutunga.

Ati “Twarabimubwiye ko tuzamufasha, ategereje kubanza kumererwa neza gusa. Dufasha abantu benshi mu gihe bujuje ibisabwa, kandi nawe arabyujuje.”

Nkusi yongeyeho ko mu byo bagenderaho bafasha abantu harimo kuba uri umunyarwanda, indwara urwaye byemezwa n’abaganga ko itavurirwa mu Rwanda, kandi hakaba hari n’ibitaro n’inzobere zemera ko zakuvura.

Gusa ngo umurwayi yishakira amafaranga azishyura ibisabwa ngo agere aho azavurirwa n’uko azabaho agezeyo kugeza agiye mu bitaro, hanyuma leta igatangira kumwishyurira.

Gisagara Yannick, ashimira Minisiteri y’ubuzima yemeye kumwishyurira serivizi z’ubuzima azahabwa zose n’uzamuha impyiko.

Leta yemeye kumufasha yari amaze kubona miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, muri 19 Frw zisaga yavugaga ko asabwa. Tariki 1 Kanama 2018 nibwo Yannick yamenye ko Leta y’ u Rwanda izamufasha.

Kuva mu 2008 iki kigo cyashyirwaho 89% by’abantu bagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda bishuriwe na Leta baba barwaye impyiko, abandi basigaye bakajya kwivuza kanseri n’izindi zitavurirwa mu Rwanda.

Yannick yarwaye impyiko mu 2016, ubwo yari arangije umwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC, riherereye mu Karere ka Kicukiro.

Ubu impyiko ze zose zamaze kwangirika. Hari umwana wa mukuru wa nyina wamwemereye impyiko imwe, ari na yo azashyirirwamo n’ibitaro byo mu Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa