skol
fortebet

U Rwanda rwihanganishije u Bwongereza kubera urupfu rw’Igikomangoma Philip

Yanditswe: Sunday 11, Apr 2021

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yihanganishije Guverinoma y’Ubwongereza n’Abongereza muri rusange kubera urupfu rw’Igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’umwamikazi w’Ubwongereza bari bamaze imyaka 73 babana.

Sponsored Ad

Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II,yatabarutse kuwa 5 w’iki cyumweru tariki ya 9 Mata 2021 ari mu rugo rwe.

Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’amakuru y’urupfu rw’Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth.

Iti “Guverinoma y’u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma, Philip, umugabo w’Umwamikazi, Elizabeth II.”

“Guverinoma y’u Rwanda irihanganisha Guverinoma n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru by’umwihariko umuryango w’ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.”

Igikomangoma Philip yashyingiranwe n’igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y’imyaka 5 ngo uyu agirwa umwamikazi w’Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw’Ubwongereza.

Ba Perezida w’u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya ni bamwe mu bategetsi b’ibihugu by’amahanga bifatanyije n’Ubwongereza nyuma yuko Igikomangoma Philip atabarutse ku myaka 99.

Mu butumwa bwo kuri Twitter bugenewe Umwamikazi Elizabeth II, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize ati:

"... Ndashaka kubagezaho ubutumwa bwo kubihanganisha mu kababaro n’abaturage b’Ubwami bw’Ubwongereza. Aruhurikire mu mahoro iteka kandi amasengesho yacu yorohereze umuryango wanyu".

Ibiro bya Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi byatangaje kuri Twitter ko Perezida "yifatanyije mu kababaro n’Umwamikazi Elizabeth II, umuryango w’Ubwami bw’Ubwongereza, leta y’Ubwongereza n’abaturage b’Ubwongereza"

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yavuze ko mu izina rya leta no mu izina ry’abaturage ba Tanzania yihanganishije Umwamikazi Elizabeth II n’abaturage b’Ubwongereza.

Ati: "Twifatanyije namwe muri iki gihe gikomeye cyo kubura uwanyu..."

Ibiro bya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nabyo byatangaje ko Perezida yifatanyije n’abandi bategetsi b’amahanga mu kunamira igikomangoma Philip.

Ubutumwa bwo kuri Twitter busubiramo amagambo ya Perezida Kenyatta agira ati:

"Nyir’icyubahiro Igikomangoma Philip yari ikimenyetso gikomeye cy’indangagaciro z’umuryango n’ubumwe bw’abaturage b’Ubwongereza ndetse n’umuryango w’abatuye isi. Mu by’ukuri, turimo kwibuka umugabo ukomeye wakundaga akanakora agamije kubana mu mahoro kw’inyokomuntu".

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko Igikomangoma Philip "yagize uruhare rukomeye cyane mu mibereho yacu nk’igihugu - ndetse n’isi".

Perezida w’Amerika Joe Biden, avugira mu biro bye bya White House, na we yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Ubwongereza, anashima ibikorwa by’Igikomangoma Philip mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi no ku kwita ku kubungabunga ibidukikije.

Abandi ba Perezida bategetse Amerika bakiriho na bo bifatanyije n’Ubwongereza, barimo Barack Obama n’umugore we Michelle bavuze ko "bazamukumbura cyane".

Uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko Igikomangoma Philip yari "umugabo wari ikimenyetso cy’umutima w’ubupfura n’ishema ry’Ubwongereza na Commonwealth".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa