skol
fortebet

U Rwanda rwungutse ba Bunani na ba Mukabunani barenga 45

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Sandra Umutoni, umwe mu babyeyi bagize umugisha wo kwibaruka ku Bunani bwa 2017
Ku Ubunani, umunsi mukuru utangira umwaka wa 2017, mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda havukiye abana barenga 45, biganjemo abahungu.
Mu bisanzwe biba ari ibyishimo bivanze n’ umunezero mu muryango wagize amahirwe yo kunguka umwana, biba akarusho iyo uwo mwana avutse ku munsi mukuru nk’ Ubunani kuko n’ ubusanzwe abantu baba bari mu byishimo bishimira ko barangije umwaka amahoro , banishimira ko batangiye undi (...)

Sponsored Ad

Sandra Umutoni, umwe mu babyeyi bagize umugisha wo kwibaruka ku Bunani bwa 2017

Ku Ubunani, umunsi mukuru utangira umwaka wa 2017, mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda havukiye abana barenga 45, biganjemo abahungu.

Mu bisanzwe biba ari ibyishimo bivanze n’ umunezero mu muryango wagize amahirwe yo kunguka umwana, biba akarusho iyo uwo mwana avutse ku munsi mukuru nk’ Ubunani kuko n’ ubusanzwe abantu baba bari mu byishimo bishimira ko barangije umwaka amahoro , banishimira ko batangiye undi ari bazima.

Tariki ya 1 Mutarama 2017, impundu zavugiye mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, ahavukiye abana batandukanye barimo n’ impanga.

Ku kigo nderabuma cya Bigogwe mu karere ka Nyabihu, Annociata Mukeshimana kuri iyi tariki icyari kumugora ni ukwiyumanganya ngo abe yahisha umunezero afite. Ni umunezero yatewe no kuba umuryango we wari umaze kunguka abana babiri b’ impanga, umuhungu n’ umukobwa.

Yagize ati “Natunguwe no kwibaruka impanga ku munsi mukuru utangira umwaka. Naje kwa muganga njye kwisuzumisha mpageze mfatwa n’ ibise, tugira umugisha wo kubyara impanga. Ndaza kubivuganaho n’ umugabo wanjye turebe ko twabita amazina ajyanye n’ Ubunani”

Mu bitaro bya Ruhengeli biherereye mu ntara y’ amajyaruguru havukiye abana 9 barimo umukobwa umwe. Mu bitaro bya Gisenyi mu ntara y’ Iburengerazuba havukiye abana 5 barimo abahungu bane.

Mu karere ka Kayonza, mu bitaro bya Gahini havukiye abana babiri umukobwa n’ umuhungu. Mu bitaro bikuru bya Kamunuza CHUK havukiye abana babiri umuhungu n’ umukobwa. Naho mu bitaro byitwa La Croix du Sud havukiye abana batandatu barimo abakobwa bane.

Mu bitaro bya gisirikare havukiye abana babiri naho mu bitaro bya Kaminuza ishami rya Huye CHUB havukira abana batatu barimo abahungu babiri.

Mu bitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke, havukiye umuhungu n’ umukobwa, naho Nyabihu uretse impanga zahavukiye, hanavukiye n’ abandi bana barindwi.

Muri rusange umubare w’ abahungu bavutse uruta umubare w’ abakobwa. Abana bavutse ku Bunani baruta abavutse kuri Noheli kuko kuri Noheli hari havutse abana 30 naho ku bunani hakavuka abana barenga 45.

Ntiharamyenyekana umubare w’ abitabye Imana tariki ya 1 Ukuboza 2017, gusa polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko mu ijoro ry’ Ubunani nta mpanuka yabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa