skol
Kigali
startimes

Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye Leta y’u Rwanda imbangukiragutabara 40

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 September 2020 Yasuwe: 1705

Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye u Rwanda imbangukiragutabara 40 zifite agaciro ka miliyari 2 FRW, zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.


Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, ni bwo habaye umuhango wo gushyikiriza Minisiteri y’Ubuzima izo mbangukiragutabara witabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi kita ku Iterambere mu Rwanda (Enabel) Jean Van Wetter, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC Dr. Nsanzimana Sabin n’abayobozi b’ibitaro byagenewe izo mbangukira gutabara.

Imbangukiragutabara 40 zatanzwe uyu munsi zije zisanga izindi eshatu zaherukaga gutangwa n’u Bubiligi binyuze mu Kigo Enabel.

Abayobozi b’ibitaro bagenewe izo mbangukira gutabara bavuze ko zije kunganira imitangire ya serivisi, by’umwiharimo mu kwihutisha imikoranire y’ibigo nderabuzima n’Ibitaro mu kwita ku barembye.

Umwe mu bayobozi b’Ibitaro byagenewe izo mbangukiragutabara yagize ati: “Izi mbangukiragutaba duhawe zizadufasha gutanga serivisi zihuse ku baturage, zigira akamaro cyane iyo nk’umuturage arembye agomba kugezwa ku bitaro bikuru byihuse kugira ngo ahabwe serivisi zitari ku rwego rw’ibigo nderavuzima.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, asaba Ibitaro byahawe Imbangukiragutabara kuzitaho cyane ko ari umutungo rusange ugenewe abaturage.

Yagize ati: “Turashimira Ubwami bw’u Bubiligi ku bw’izi mbangukiragutabara duhawe. Zigiye guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, kandi zidufashe gukumira impfuzishobora guterwa n’uko umurwayi atagejejwe kwa muganga mu gihe byihutirwa.”

Yakomeje agira ati: “Inkunga y’imbangukiragutabara 40 ku rwego rw’ubuzima rwacu ni intambwe itugeza kuri gahunda ya Leta yo kuvura ibyorezo nka Ebola, COVID-19 n’ibindi ”

Intumwa z’u Bubiligi zashimiye umuhate u Rwanda rushyira mu buvuzi ndetse n’ububanyi n’amahanga by’umwihariko mu kwimakaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Benoît Ryelandt, yagize ati: “Urwego rw’ubuzima ni rumwe mu nzego ziri mu masezerano y’ubutwererane hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda. Izo mbangukiragutabara zari zitezwe gutangwa muri iyo gahunda, ariko ugendeye no kuri COVID-19, gutanfa izo mbaangukiragutabara ubu ni ingezi cyane kuko zizagira uruhare mu gufasha mu buvuzi bwayo ndetse n’ibindi byorezo.”

Undi mushinga w’u Bubiligi ukomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rw’ubuzima ni uwo kubaka Ibitaro bya Nyarugenge n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, byose bikaba byiyongera ku yindi mishinga yarangiye ikomeje kugira uruhare mu mpinduka nziza z’imitangire ya serivisi mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Covid-19 yahitanye umubyeyi w’imyaka 88 mu Rwanda abandi 11 barayandura

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje...
27 October 2020 Yasuwe: 1057 0

Abantu 18 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 7 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira...
26 October 2020 Yasuwe: 867 0

Nyamasheke: Umugabo yagiye kwiba itaka mu kirombe kiramugwira...

Umugabo witwa Fatisuka Jean Pierre wari utuye mu Mudugudu wa Mutusa mu...
26 October 2020 Yasuwe: 925 0

Abantu 08 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali banduye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24...
24 October 2020 Yasuwe: 1265 0

Abantu 35 biganjemo abo mu nkambi y’impunzi banduye Covid-19 mu Rwanda...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira...
23 October 2020 Yasuwe: 1654 0

Abantu 05 bo mu mujyi wa Kigali banduye Covid-19 hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira...
22 October 2020 Yasuwe: 750 0