skol
fortebet

Ubwiyongere bw’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus i Rubavu

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bumaze gufata abaturage 82 nyuma yo gusangwa mu bikorwa bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Sponsored Ad

Abaturage 59 bafashwe basanzwe mu tubari kandi bitemewe, abakoraga ingendo zitemewe nyuma ya saa tatu z’ijoro, abandi ni abafashwe mu mu gitondo cyo ku Cyumweru bari muri siporo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kandi bitemewe.

Umwe muri aba baturage bo mu karere ka Rubavu bafashwe barenze ku mabwiriza ya Minisiteri agamije kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19 yagize ati:

Navuye mu kazi numva nshonje njya aho bakora Lorex, niyo nagiye kurya mbona abamotari bamaze kuva mu muhanda mpitamo kugenda n’amaguru rero ubwo bamfashe ngiye kugera mu rugo banjyana muri stade. Isomo nkuyemo ni uko ntazongera kurenza amasaha yagenwe nkiri mu muhanda, nzajya ntaha mbere y’igihe.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu igaragaza ko muri aka karere hari abantu 150 bakekwaho Coronavirus bashyizwe mu kato mu bigo byateganyijwe aho bari gusuzumwa.

Hari kandi abandi bantu bagera kuri 50 banduye Coronavirus bari kuvurirwa mu bigo byabugenewe bya Rugerero na Nyakiriba.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bakomeje kutubahiriza amabwiriza yashyizweho bishobora gutuma aka karere kongera gusubira muri gahunda ya Guma mu rugo. Umwe yagize ati:

Tuziko icyorezo cyageze muri aka karere kandi n’ingaruka ziri kugenda zitugeraho, kandi mu gihe hari bamwe barenga ku mabwiriza ntibayubahirize urumva ko ari ikibazo ku baturage bamwe na bamwe bakomeje gufungirwa ibikorwa byabo.

Akarere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ntabwo ari ubwa mbere kaba gashyiriweho gahunda ya Guma mu rugo mu buryo bw’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko mu bafashwe hari abasanzwe mu mihanda saa munani z’ijoro batarataha kandi bitemewe. Yagize ati:

Niyo mpamvu dukaza ingamba amasaha 24/24. Nk’aba hari abo twafashe saa munani z’ijoro, ubundi isaha yanyuma yo kuba umuntu agendagenda ni saa tatu z’ijoro ariko biratangaje cyane kubona turi mu mihanda saa saba, saa munani z’ijoro abantu tukabafata bihereye ahantu baganira.

Nzabonimpa yatangaje ko aba bose bafashwe nyuma yo kwigisha bararekurwa bamaze gutanga amande kandi bagashyirwa mu kato mu ngo zabo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 26 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 242, 129 byagaragayemo abarwayi 1,821. Abantu 918 bamaze gukira neza iki cyorezo ndetse batashye iwabo mu ngo, mu gihe abakirwaye ari 898 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa