skol
fortebet

Uko Grace Umutoni yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 26 batandukanye kubera Jenoside

Yanditswe: Friday 24, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kubera intambara na jenoside yakorewe Abatutsi byabaye mu Rwanda, Grace Umutoni yamaze imyaka 26 abaho mu gahinda azi ko nta muntu agira bafitanye isano.
Kuwa gatatu nibwo "yabonye igitangaza", ubu afite babyara be, ba nyirasenge, nyirarume, na ba nyina wabo, nabo bavuga ko bari mu byishimo bidasanzwe.
Ni umuforomakazi w’imyaka 28, jenoside yabaye afite imyaka ibiri, aho yita iwabo ubu ni i Ngoma mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye aho yarezwe n’umukecuru ubu ufite imyaka 85.
Mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Kubera intambara na jenoside yakorewe Abatutsi byabaye mu Rwanda, Grace Umutoni yamaze imyaka 26 abaho mu gahinda azi ko nta muntu agira bafitanye isano.

Kuwa gatatu nibwo "yabonye igitangaza", ubu afite babyara be, ba nyirasenge, nyirarume, na ba nyina wabo, nabo bavuga ko bari mu byishimo bidasanzwe.

Ni umuforomakazi w’imyaka 28, jenoside yabaye afite imyaka ibiri, aho yita iwabo ubu ni i Ngoma mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye aho yarezwe n’umukecuru ubu ufite imyaka 85.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umutoni avuga ko yagiye guca akenge asanga yitwa Rafiki, aba mu kigo cy’impfubyi i Ndera mu mujyi wa Kigali, aho yamenyeye ko mwenewabo uzwi ari Yves, musaza we wari ukuri muto yakurikiraga bazanywe bombi muri iki kigo mu 1994.

Avuga ko nyuma yaje no kubwirwa ko iwabo hari i Nyamirambo, ntabwo azi uko ababyeyi be bishwe, nta nubwo azi uko yarokotse jenoside, byose yagiye abibwirwa, n’ubu aracyamenya ibindi...nk’amazina ye yahawe n’ababyeyi be bataricwa.

Abantu babarirwa mu magana, bari abana mu gihe cy’intambara na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu ni abantu bakuru, kugeza n’ubu baracyashakisha imiryango yabo nk’uko umuryango utabara imbabare CICR/ICRC (International Committee of The Red Cross) ukora n’ibikorwa byo guhuza ababuranye n’ababo ubivuga.

’Rafiki’ byamugendekeye bite?

"Iwacu twari abana batatu, njyewe na Yves n’undi wari uruhinja, kuko nari mutoya nanjye sinibuka niba yari umukobwa cyangwa yari umuhungu" - Umutoni arakomeza.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo, bishe ababyeyi be bombi, uko we na Yves barokotse ntabwo bizwi neza. Bisanze mu kigo cy’impfubyi i Ndera.

Ati: "Yves yari yarakomeretse kuko bari baramurashe mu rubavu, niko baje kubimbwira, tugeze i Ndera ntiyabashije kubaho kuko yahuye na macinya ararwara arapfa.

"Ibyo babimbwiye maze gukura, ko nari mfite musaza wanjye witwaga Yves."

Muri kigo cy’impfubyi niho yabatirijwe, umwana bahimbaga Rafiki bamwita Umutoni Grace, avuga ko mu 1998 umugore wamubatirishije yaje no kumuvana muri iki kigo amujyana kubana nawe i Butare, ngo kuko gusa yabonaga basa.

Umutoni akiri muto ataratangira amashuri abanza uwo mugore ’w’umusamaritanikazi’ nawe yaje gupfa arwaye, akomeza kurerwa na nyina w’uwo mugore ari nawe babanye kuva icyo gihe i Butare ariho yita iwabo, uyu wamureze ubu afite imyaka 85 nk’uko Umutoni abivuga.

Avuga ko mu gukura kwe yahoraga atekereza uko yazabona umuryango w’abo bafitanye isano y’amaraso, utari uyu wamwakiriye ukamurera neza.

Ati: "Niga muri ’secondaire’ i Rwamagana abayobozi baramfashije bajya kubaza ku kigo cy’i Ndera ariko barababwira bati ’abana bazanaga hano muri 1994, bazanwaga n’Inkotanyi zibarokoye ahantu hatadukanye’. Nta yandi makuru nabo bari bafite gusa baradufotoraga bakadushyiraho nimero ariko ntibabaga bazi ngo uyu mwana yaturutse aha n’aha. Bikarangira gutyo.

"Ariko ku mutima ngahora mpangayitse, ngahora mbisengera mvuga nti yenda Imana izankorera igitangaza".

Ingorane batewe n’amateka mabi

Rachel Uwase Kabamba ushinzwe itumanaho mu kigo CICR yabwiye BBC ko ubu ’abana’ babuze ababo bakiri kubashakisha baciye kuri CICR atari benshi cyane nko mu myaka yashize, avuga ko ubu bafite ababarirwa mu magana bari gufasha gushakira no guhuza n’ababo.

Aba bahoze ari abana ubu ni abantu bakuru, babayeho imyaka myinshi barerwa n’imiryango yabakiriye cyangwa mu bigo by’impfubyi, icyo bose bahuriyeho ni agahinda ko guhora bibaza niba hari abo bafitanye isano bakibaho.

Umutoni ubu usigaye aba mu majyaruguru y’u Rwanda kubera akazi, ati:"Kubaho uri umwana w’impfubyi biragoye, hari byinshi utabona kandi ubikeneye, kenshi uhora wigunze. Numvaga ntatuje, nkaca mu bintu bikankomerera nkumva agahinda karanyishe, nkicara nkumva ubuzima burangoye gusa.

"Ariko umuryango nari ndimo bamfashe neza rwose kuko no kwiga nigiye kuri bo, umukecuru wandeze nta kazi yagiraga kandi niwe twabanaga gusa, ariko yamfashije uko ashoboye ubuzima burakomeza".

Arangije kwiga muri kaminuza, umukobwa w’inshuti ye yamugiriye inama yo kuzakoresha imbuga nkoranyambaga mu kongera gushakisha ko yabona abo mu muryango we.

Ati: "Mbere najyaga kubikora abantu bakanca intege, bati ’ese urabikora uzahera he? ko nta mazina y’ababyeyi uzi usibye kuvuga Yves gusa n’uko mwari mutuye i Nyamirambo’, abandi bati ’wasanga atari naho mwari mutuye’, abantu bakanca intege".

Tariki 07/04/2020, abifashijwemo na ya nshuti ye bakoze ifoto bayandikaho amagambo yo kurangisha bayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Umutoni ati: "Twakoze udufoto twanjye nkiri umwana n’utundi maze gukura tutwandikaho amagambo tudutanga muri za WhatsApp, kuri Instagram, kuri Twitter. Nyuma nza kubona abantu bagenda bavuga ngo ’uyu mwana ni uwacu’.

’Igitangaza’ kuri we

Nyuma yo gukomeza gukwirakwiza bwa butumwa, avuga ko haje umugabo akamubwira ko ari nyirarume (oncle/uncle), amubwira ko ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga byatumye akeka ko ari umwana wa mushiki we.

Umutoni avuga ko uyu mugabo yamubwiraga ko asa cyane na mushiki we, bityo agomba kuba ari nyina. Ariko nawe ngo yabonaga afitemo ishusho yo gusa n’uyu mugabo.

Ati: "Nanjye nabonaga tujya gusa, ariko nkatinya kubyishyiramo, [ariko] we nk’umuntu mukuru yarabibonaga, akambwira ko yabonaga nsa na mama (mushiki we) cyane.

"Turaganira, twemeranya ko dukora ibizami bya ADN kugira ngo twemere neza ko ari byo."

Tariki 16 z’uku kwezi kwa karindwi nibwo bakoze ikizamini cya ADN, bajya gufata ibisubizo kuwa gatatu w’iki cyumweru, aho avuga ko wabaye umunsi atazibagirwa.

Arakomeza ati: "Basanze duhuje kuri 82%, igisubizo bakiduhaye turi kumwe, byari ibintu bikomeye, njye n’ubu sindabyiyumvisha neza, nibaza ko ari inzozi.

"Urumva iyi myaka yose ishize, nibaza ko nta na hamwe nkomoka, numvaga ko ndi njyenyine, byarantunguye cyane rero kubona umuntu duhuje amaraso no kubyakira numva birananiye, numvise ari ikintu gikomeye cyane kimbayeho".

Mu gihe yitegura ibihe bikomeye byo kuzahura n’abagize umuryango we, Umutoni ubu amaze kumenya benewabo kwa nyina na se, amaze kumenya ba nyirasenge (abavukana na se), ba nyina wabo (abavukana na nyina) na bamwe muri babyara be, abari mu Rwanda no mu mahanga.

Amazina ye ya mbere ni Yvette Mumporeze

Marie Josée Tanner Bucura ni nyirasenge, ava inda imwe na se wa Umutoni, yabwiye BBC ko we ahubwo uwo yakekaga ko bashobora kuzabona ari Yves, musaza wa Umutoni wapfuye. Kubona mushiki we ’Yvette’ avuga ko byabateye ibyishimo bikomeye nk’umuryango.

Agira ati: "Twagize umunezero ukomeye kuko ntawatekerezaga ko mu myaka 26 haba hari umwana wa musaza wanjye ukiriho, twari tuzi ko yazimye we n’abana be n’umugore".

Madamu Bucura avuga ko musaza we yitwaga Aprice Jean Marie Vianney n’umugore we Kamukama Liliose, bari batuye ku Kivugiza muri Nyamirambo i Kigali, akaba yari azi ko babishe bose n’abana babo batatu.

Madamu Bucura ati: "Ariko nyuma hari umuntu wambwiye ko muri jenoside yabonye umugore afata akaboko Yves (musaza wa Umutoni) bakiruka bagahunga, njyewe rero uwo nari mfite ku mutima nahoraga mvuga ngo wenda azaboneka ni Yves".

"Uriya mwana rero (Umutoni) yitwa Yvette, ndashimira uriya muryango wamureze ukamuha amazina, [ariko] ubundi yitwaga Mumporeze Yvette, musaza we akitwa Mucyo Yves, aka bucura kitwaga Fabrice irindi sindyibuka kari gato, niko kamukurikiraga".

Madamu Bucura avuga ko bageze aho bacika intege ntibakomeza gushakisha ko hari uwo kwa musaza we warokotse. Ati: "Ejo bundi rero Imana iratubonekera".

Abari abana ubu bari gushakisha inkomoko

Imyaka 26 nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, abari abana batatanye n’imiryango yabo ubu ni inkumi n’abasore, abandi ni abagabo n’abagore bubatse.

Rachel Uwase wo muri CICR ati: "Ubu abo turi kwakira ni abarezwe mu miryango cyangwa mu bigo by’impfubyi, ubu ni abantu bakuru bavuga bati ’aho ngeze aha ngiye gushaka aho nkomoka na benewacu’".

Uwase avuga ko hari abana benshi CICR yamaze guhuza n’imiryango yabo, harimo ababuranye n’ababo bahunga bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda, n’abasigaye mu Rwanda barokotse jenoside.

Ati: "Nk’abana bakuriye kwa Gisimba (kimwe mu bigo by’impubyi bizwi mu Rwanda), ubu ni abantu bakuru, aricara nk’umuntu akamubwira ati ’nyamara benewanyu baracyariho’, ubwo akatugana".

Grace Umutoni, Rafiki cyangwa Yvette Mumporeze we yabonye abe biciye ku mbuga nkoranyambaga, bishimangirwa na laboratoire ipima ADN y’i Kigali, ubu yiteguye cyane ubuzima bushya afite abo bafitanye isano y’umuryango.



Nyuma y’imyaka 26 Mumporeze yabonye umuryango we

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Nanjye mfite ikibazo gisa nicyo mfite Umwana nafashe mukuye mukigo cyimfumbyi aho yarererwaga mufata mwita murumuna wanjye kandi atariwe ariko kugeza ubu sindamenya inkomokoye cg umuryango we .. ntakintu ndamubwira kugeza uyu musi aziko tuvukana :

    Ndagirango mbabaze ko iyo bapimye ADN ya se numwana bagasanga bahuza 99.8 %bavugako Atari se bagomba kuba bahuza 99.9 %nigute aba nabonye 82% bakemezako bafitanye isano?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa