skol
fortebet

Uko mbibona: Ni iki cyihishe inyuma y’imvururu ziri mu matorero ya gikiristo ? Pastor Desire

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Pastor Desire Habyarimana / www.agakiza.org
Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo itorero ari cyo by’ukuri. Ijambo "itorero" ni Ikinyarwanda cy’ijambo ry’Ikigiriki Ekklesia, ryahabwaga ihuriro ry’abaturage ba leta y’u Bugiriki ya cyera. Iri jambo rero ni naryo ryaje guhabwa ihuriro ry’abemera Kristo mu minsi yakurikiyeho.
Itorero ryumvikana neza icyo ari cyo muri 1 Petero 2:9-10 handitse ngo: "Mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Pastor Desire Habyarimana / www.agakiza.org

Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo itorero ari cyo by’ukuri. Ijambo "itorero" ni Ikinyarwanda cy’ijambo ry’Ikigiriki Ekklesia, ryahabwaga ihuriro ry’abaturage ba leta y’u Bugiriki ya cyera. Iri jambo rero ni naryo ryaje guhabwa ihuriro ry’abemera Kristo mu minsi yakurikiyeho.

Itorero ryumvikana neza icyo ari cyo muri 1 Petero 2:9-10 handitse ngo: "Mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

Aya magambo ya Petero agaragaza ko itorero rigizwe n’abantu runaka, batoranijwe mu buryo budasanzwe, bakagira ibyo bahuriraho ari byo "kwamamaza ishimwe ry’Imana yabakoreye ibikomeye ikabakura mu mwijima ikabaha agakiza".

Ubusanzwe hariho amatorero y’ubwoko bubiri:

Hariho itorero ritarebeshwa amaso. Aba ni abantu bose bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, bikabaha kuba abana b’Imana (Yohani 1:12). Bitandukanye cyane n ’uko abantu benshi babyibwira ko idini runaka ari ryo ry’ukuri cyangwa Imana yemera ryonyine ariko abagize iri torero bari ku migabane yose y’isi ndetse no mu madini atandukanye, bapfa kuba barakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo gusa.

Irindi torero rizwi, ni amadini ndetse n’amatorero atandukanye abantu babarizwamo.

Umutwe w’iki gitekerezo wibazaga icyaba kihishe inyuma y’imvururu n’akaduruvayo birangwa mu matorero cyangwa amadini yo muri iyi minsi; gusa itorero ryibazwaho muri iyi nyandiko si itorero rya Kristo twavuze mbere ahubwo ni amatorero cyangwa amadini tubarizwamo, tubatirizwamo cyangwa duteraniramo buri munsi.

Kimwe mu bibazo bikomeye bitera akaduruvayo tubona muri iyi minsi, ni ukuba abantu babarizwa muri aya matorero bamaranira kurwanira ishyaka aya matorero/ amadini aho kumaranira kuba umwe mu bagize itorero rya Kristo ry’ukuri kugira ngo bazaragwe ubugingo buhoraho.

Muri iyi nyandiko turabagezaho impamvu 10 tubona ziri inyuma y’ibibazo bitandukanye birimo ukwigomeka kw’igice kimwe ku buyobozi bw’itorero, amakimbirane ya hato na hato y’abayobozi b’amatorero n’ibindi.

1. Urufatiro itorero ryubatseho:

Ese gushinga idini cyangwa itorero ubundi biza bite? Usanga umuntu abyuka umunsi umwe akumva rwose akwiriye gushinga itorero. Ibi si bibi na busa, gusa ku ruhande rumwe iyo ukurikiranye intego zimusunikiye gukora ibyo ugasanga arishakira icyubahiro, ubutunzi ndetse no kwamamara. Amatorero menshi nk’aya arangwa no gusanga abashumba bayo bavugwa ndetse bazwi cyane kurusha uko izina rya Yesu rivugwa muri ayo matorero.

2. Kwigomeka:

Abashumba benshi batangiza amatorero, gusa si bose, uzasanga barahoze basengera mu yandi, bagatandukana n’abo bahoranye, bacitsemo ibice, akenshi hashingiwe ku makosa bamwe bahaniwe bakananirwa kwihangana no guca bugufi n’ibindi. Ariko abantu bakwiriye kumenya ko kwigomeka kose kuva kuri Satani kuko guhera umunsi yigometse mu ijuru yahise ahinduka umwami w’ ibyigomeke.

Kugira umuhamagaro no kuwagura ni byiza ariko uburyo bwo gutandukana n’abo mwakoranaga bukwiriye kuba bwiza. Burya imbuto yose ubiba uyisarura ukiriho, uko wacamo abantu ibice ni ko nawe ushobora guhura nabyo imbere yawe.

3.Kutagira iyerekwa ry’igihe kirekire:

Iyerekwa riravuka rigakura ariko iyo utagize ubwenge bwo kurera abazarikomeza nyuma yawe, bigera aho ugasaza cyangwa ugasanga iyerekwa ryawe ritakigendanye n’igihe. Amatorero menshi atangira wumva afite intego nziza ariko nyuma ukabona batangiye ibindi bihabanye cyane n’uko batangiye. Icyo gihe aba ari ukubaka ubwami bwabo bwite, kandi burya kubaka iyerekwa rikomeye ku muntu umwe nta hazaza heza riba rifite.

4.Gukunda ubutunzi birengeje urugero:

Abashumba benshi bakunda amafaranga ku buryo abakirisitu basa n’aho bashyira amaturo mu mufuka we. Icyo gihe inyigisho zose zihinduka amafaranga. Gusa ukwiriye kuzirikana ko iyo abakristo babonye utari umwizerwa mu micungire y’amafaranga bahita bakuvaho cyangwa ntibazongere kuyatanga. Uzasanga mu matorero menshi abavugabutumwa bigisha abantu bababwira ko barabakuraho imivumo, inyatsi, ibihombo n’amadeni. Ibi akenshi usanga atari urundi rukundo ahubwo ari ugufatirana abantu mu bibazo ngo ubacucure na duke bari bafite.

5.Abashumba bubaka amazina yabo bwite:

Uzasanga hamwe na hamwe umugabo aba umushumba mukuru, umugore we akamwungiriza, umwana agashingwa umutungo, muramu we agashingwa iterambere, bityo bityo. Ibi ntibirama kuko burya Imana ntiyabura abakozi kugeza ubwo iyerekwa ryose rishyirwa mu muryango umwe.

6.Ubunyangamugayo:

Abantu benshi bakizwa bari bafite amateka atari meza hanyuma ntibibuke guhinduka ku ngeso. Hanyuma abantu bababona bahanura cyangwa babwiriza bigateza urujijo. Abo akenshi bakunze kuba abanyamwaga, bayoboza abantu igitugu, kuko baba bifuza ko abayoboke babo birinda kureba ibyo bakora ahubwo bakita ku byo bavuga gusa.

7.Kuba muto mu gakiza:

Umukirisito aravuka, akirera, ntamenye uko bihana neza cyangwa ngo yigishwe gusenga, hanyuma bwacya akavuga mu ndimi ubundi agahita atangiza itorero. Kugira ngo umuntu abe umukozi w’Imana akwiriye agomba gukura mu buryo bw’umwuka, kandi akanyura mu byiciro byose bikwiriye kugira ngo abashe gufasha abandi.

8.Umushumba akwiriye kuba ari umugabo w’umugore umwe:

Umwe mu mitego ikomeye abashumba bahura nayo harimo ubusambanyi, bitewe n’uko uko wigisha imitima y’abantu ikaruhuka ni ko abantu bagukunda cyane cyane ab’ igitsinagore. Iyo umuntu aje aremerewe ukamutega amatwi akakuruhukiraho na byo bituma akugirira icyizere. Iyo utabaye maso ushobora kugwa mu mutego wo gusambana. Icyo gihe ubuntu bw’ Imana bukuvaho ukaba nk’abandi bose.

9. Kutagira ubwenge bwo kwigisha:

Iyo umuntu yiswe umwigisha w’abandi bivuze ko yakabaye afite ubwenge buruta ubw’ abo yigisha ariko hari ubwo umuntu yigisha ukabona ibyo avuga atabisobanukiwe. Ibi ntibivuze ko abashumba bose bagomba kuba bafite amashuri y’umurengera nubwo ari byiza. Gusa kubana na Yesu ugahinduka ku ngeso bikuzanira ubwenge. Burya mu bigishwa ba Yesu barimo abaswa batize ariko abantu barebye ibitangaza bakora n’ubwenge bigishanya baravuga ngo ntibitangaje babanye na Yesu.

10. Kuba azi gutegeka abo mu rugo rwe:

Itorero ritangirira mu rugo. Iyo ubaye uwo kwizerwa ukayobora neza urugo rwawe bigufasha kuyobora abandi. Ntibikwiriye ko umuntu wananiwe kuyobora umuryango we, yajya imbere y’imbaga y’abantu gno abayobore.

Umwanzuro

Mu gihe aya makosa twavuze hejuru n’andi tutavuze adakosowe, amatorero n’amadini azahora acikamo ibice ndetse bitukishe izina rya Kristo, aho kuryamamaza ngo abantu benshi bahindukire bariboneremo agakiza.

Inama nkuru iruta izindi ni ukwihana tugahindukira iminsi yo guhemburwa ikaza (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Imana ihora yiteguye kutwakira igihe cyose tuyijeho dufite umutima uciye bugufi. Niba uri umushumba w’Itorero wibuke ko uhagarariye abantu benshi kandi iyo mitima yose uzayibazwa, bityo ukwiriye kugerageza kubaka ubwami bw’Imana ukirinda kubaka ubwawe bwite.

Pastor Desire Habyarimana
www.agakiza.org

Ibitekerezo

  • Urakoze cyane pasta gusa kubera inda nini nugukunda icyubahiro kwabamwe ibi bishobora bakeya gusa kubera ko itorero ari ry’imana nayo izigaragaza ntizihomera ngo irebere nibwo bamwe ubutabera buzabagaragaza

    uri umuhanga pe! ibi uvuze ni ukuri icyampa abantu bose bakabisoma

    Andika Igitekerezo Hanoimana iguhe umugisha Pasteur Duharanire kuba mw’Itorero rya Yesu Christo kuko ntamanyanga no kwishushanya biribamo uvugako yamumenye nagere ikirenge muke (Yesu Christo) dukurikirane Amatekaye hanomw’Isi yagaragaye atsinda gusa!Amen.

    Umwami aguhe umugisha kandi uyu musanzu mwiza niwubahirizwa impinduka zizabaho kuri bamwe,jya ukomeza utange izi mpanuro.

    Ntabwo IMANA izabirebera ngo yicecekere ahobwo ni I

    Amadini ari mubuyobe yose yiyunze na kiriziya katorika barifatanya, ntibagishaka kubaha Imana no kumvira amategeko yayo Imana iti ibyo urabikora nkakwihorera ukibwirako mpanywe nawe ngo ariko umunsi nugera nzabisuka hasi byose imbere yawe. nibitaribyo birihafi kujya hanze.

    Ibi Pastori av cyaneuze ni byo. Iyo aba abayobozi bAmatorero babisomaga. Cyane cyane abashaka kwigwizaho imitungo no kurongora abagore babandi. Ahhaa, ngo bamwe basigaye barongoranira no kuri mudasobwa !!!

    uwitwa uwase delphine jya wirinda guharabikana.Igitekerezo cyawe gihabanye niyi nkuru(Amadini ari mubuyobe yose yiyunze na kiriziya katorika barifatanya, ntibagishaka kubaha Imana no kumvira amategeko yayo Imana iti ibyo urabikora nkakwihorera ukibwirako mpanywe nawe ngo ariko umunsi nugera nzabisuka hasi byose imbere yawe. nibitaribyo birihafi kujya hanze). Wigeze wumva gatolika irimo amacakubiri?
    Nakugira inama yo kumenya Imana ariko ukirinda kugendera ku madini. Nta dini rizajya mu ijuru.

    Yesu aguhe umugisha Pastor ,
    Ubamo umwika w’Imana igihe cyose nunvise amagambo yawe.
    Imana idufashe tubyunve kandi dukurikize izi mpanuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa