skol
fortebet

Abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda wabaye 300 hakize abandi 117

Yanditswe: Friday 26, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 300 mu Rwanda,abanduye bo biyongereyeho 99. Abarembye ni batandatu, naho abakize ni 117.
Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:
Habonetse abanduye bashya:99 Abanduye bose:21,309 Hakize:117 Abakize bose:19,675 Hapfuye:2 (umugore w’imyaka 91 (i Gisagara) n’umugabo w’imyaka 86 (i Huye) ) Abamaze gupfa bose:300 Abakirwaye:1,352 Abarembye:6 Abakingiwe bashya:0 Abamaze (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 300 mu Rwanda,abanduye bo biyongereyeho 99. Abarembye ni batandatu, naho abakize ni 117.

Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:

Habonetse abanduye bashya:99
Abanduye bose:21,309
Hakize:117
Abakize bose:19,675
Hapfuye:2 (umugore w’imyaka 91 (i Gisagara) n’umugabo w’imyaka 86 (i Huye) )
Abamaze gupfa bose:300
Abakirwaye:1,352
Abarembye:6
Abakingiwe bashya:0
Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta yagennye miliyari 150 z’amafranga yo kuzahura inganda zazahajwe n’icyorezo cya COVID19, ibi bikazatuma umusaruro wazo wongera kuzamuka kuko mwaka ushize wagabanutse ku gipimo cya 4%.

Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikubiye muri gahunda yo kuzahura ubukungu bw’igihugu bwashegeshwe n’icyorezo cya CIVID19 by’umwihariko mu rwego rw’inganda cyane ko umusaruro warwo wagabanutse ku mpuzandengo ya 4%.

Dr Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyasanze ubukungu bw’isi muri rusange bwari bwazamutse ku gipimo cya 2.8% muri 2019 mu gihe byari biteganijwe ko buzamuka ku gipimo cya 3.6% muri 2020 ariko ntibwazamuka uko byari biteganijwe.

Yavuze ko COVID19 yagize ingaruka zikomeye mu bukungu bw’igihugu bwazamukaga ku gipimo cya 7.4%, aho nko mu gihembwe cya kabiri cya 2020 bwamanutse ku gipimo cya 12% munsi ya zero. Agaragaza ko urwego rw’inganda na rwo rwahuye n’ingorane.

Nubwo mu mwaka ushize Leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha inzego zinyuranye zagizweho ingaruka n’icyorezo aho miliyari 75 muri miliyari 100 zashyizweho zamaze guhabwa abikorera, Minisitiri w’Intebe avuga ko inganda nk’urwego rwa 2 mu kwinjiza imisoro myinshi, inganda zashyiriweho miliyari 150 kugira ngo zikomeze guhangana n’ingaruka za COVID19.

Byinshi mu bibazo n’ibitekerezo by’abadepite n’abasenateri birarebana ahanini n’ubwihutirwe bwo kuzahura urwego rw’inganda kugira ngo umusaruro uziturukamo ukomeze kuzamura ubukungu bw’igihugu bityo ibyo igihugu gitumiza hanze bigabanuke ahubwo hongerwe ibyoherezwayo.

Dr Ngirente yabasobanuriye hakomeje gahunda yo kubaka ibyanya by’inganda 9 hirya no hino mu turere kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro ugaragara bityo intego y’uko uru rwego ruzaba rutanga 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2024 izagerweho kuko uru rwego rwari rugeze ku gipimo cya 19%.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa