skol
fortebet

Umubare w’abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ukomeje kwiyongera mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko 3.3% mu bagera kuri miliyoni 6,6 bapimwe muri 2019 basanganywe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina imitezi, mburugu na Hepatite B.

Sponsored Ad

Bamwe mu bagore n’abagabo bigeze kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi bemeza ko ari indwara ziryana cyane gusa zisaba kwivuza kare ndetse no kwirinda imibonano idakingiye.

Musabyimana Emile uyobora Ikigo Nderabuzima cya Remera ndetse n’umuganga mu kigo nderabuzima cya Socio-COR UNUM kiri mu Murenge wa Kimisagara bavuga ko ikibazo cy’izi ndwara z’imitezi, mburugu, uburagaza, Hepatite B n’izindi, ari ikibazo gikomeye bakurikije imibare y’abarwayi bakira.

Dr. Makuza Jean Damascene ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zandurira mu myanya ndangabitsina muri RBC avuga ko mu bantu bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 600 basuzumwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu mwaka ushize wa 2019, abagera kuri 3.3% basanze bafite izo ndwara zirimo imitezi, mburugu , Hepatite B n’izindi zinyuranye.

Imibare igaragazwa na RBC, yerekana ko indwara zandurira mu myanya ndangagitsina haba ku bagabo n’abagore yagiye izamuka. Nk’umwaka ushize hapimwe abasaga Miliyoni 6 n’ibihumbi 600 abagaragaweho izo ndwara bagera ku 184,477 bangana na 3.3% by’abasuzumwe bose .

Uyu mwaka wa 2020 mu mezi 5 abanza hasuzumwe abasaga miliyoni 2 n’ibihumbi 100 nyamara abagera ku 77,226 basanze bayirwaye bahwanye na 3.5% by’abasuzumwe bose.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa