skol
fortebet

Umubare w’abanduye Coronavirus wiyongereyeho 13 bo muri Rusizi no ku Rusumo, hakize abandi 7

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 13 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 2110 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abayanduye ugera kuri 476, mu gihe barindwi aribo bayikize.

Sponsored Ad

Minisante yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, habonetse abarwayi 13 bakuwe mu bice bya Rusizi no ku Rusumo.Aba bose bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.

Imibare ya Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu:

Abanduye ni 476 (Barimo 13 bashya)
Abakize ni 307 (Barimo barindwi bashya)
Abakirwaye ni 167
Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
Ibipimo bimaze gufatwa ni 82 239 (Ibipimo bishya 2110)

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangiza Ikigega k’Ingoboka (ERF) yashoyemo arenga miriyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi bwanegekajwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Abacuruzi bo mu Rwanda bafunguriwe amarembo yo gutangira gusaba kugobokwa mu gihe k’imyaka ibiri, ariko hari bimwe mu byo basabwa kuba bujuje birimo kwishyura imisoro kuko izashingirwaho mu kubona amakuru y’ibigo byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko icyo kigega cyashyiriweho inzego zose guhera ku bacuruzi banini, abato n’abaciriritse, hakaba hari umwihariko ku mahoteri yagenewe kimwe cya kabiri k’inkunga yose nk’urwego rw’ubucuruzi rwanegekaye cyane kurusha izindi.

Muri rusange ibyo bigo bizaterwa inkunga inyujijwe muri Banku Nkuru y’u Rwanda ku mahoteri n’ibingi bigo binini, muri gahunda y’ingoboka ku bigo bito n’ibiciriritse binyuze mu Ikigega k’Ingwate mu Rwanda (BDF), na gahunda y’inguzanyo mumabanki n’ibigo by’imari nto n’iciriritse harimo na za SACCO.

Amahoteri azunganirwa ni ayari afite imyenda guhera tariki ya 31 Gicurasi 2019, inguzanyo zizashyigikirwa zikaba ari izishyurwaga neza kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020.

Ku bigo binini bizahabwa inguzanyo zinyujijwe muri banki, bigomba kuba bigaragaza uburyo COVID-19 yasubije inyuma ubucuruzi bwabyo, aho ibikorwa bigomba kuba byaragiye munsi ya 50% ugereranyije Gicurasi y’umwaka wa 2019 n’iya 2020.

Ibyo bizagaragazwa n’umusoro ku nyongeragaciro buri kigo cyagiye kishyura mu Kigo k’Igihugu k’imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA).

Ubucuruzi bwatangiye nyuma ya Gicurasi 2019, buzafatwa nk’umwihariko mu gufashwa, ahazabanza kurebwa ku ruhare bugira mu iterambere ry’Igihugu n’uburyo COVID-19 yabugizeho ingaruka, na byo bikazagaragazwa n’amakuru ku musoro ku nyongeragaciro watanzwe (VAT).

Abasaba inguzanyo bagomba kugaragaza inyandiko zemeza ko bishyuraga neza imisoro mbere ya Gashyantare 2020, baba bari banafite inguzanyo bakaba bazirishyuraga neza mbere y’umwaduko wa COVID-19.

Ku bucuruzi bucuririritse, abemerewe guhabwa inguzanyo itarenga miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ni abandikishije ubucuruzi bwabo, ndetse bakaba baragizweho ingaruka zizagaragazwa hashingiwe ku igabanyuka ry’imikorere yabo ku kigero cya 50%, nk’uko bishimangirwa n’umusoro ku nyongeragaciro batanze.

Nta wemerewe kwaka inguzanyo muri iki kigega inshuro zirenze imwe.

Ku bijyanye na gahunda yo guhabwa ingwate, Ikigega BDF kizakomeza kwishingira 75% by’ingwate muri za banki cyangwa ibigo by’imari iciriritse.

Amafaranga ya serivisi BDF ikata abakiriya ntagomba kurenga 0.25%.

Ikigega kitezweho kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, cyane cyane iby’ingenzi bikenewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, birimo udupfukamunwa, uturindantoki, imiti yica udukoko, isukura intoki n’ibindi. bikenewe mu

MINECOFIN itangaza ko nubwo ikigega cyatangiranye amafaranga miriyari 100 ya Leta, hakomeje ubukangurambaga bwo kuyazamura akagera akagerabyibuze kuri miriyari 200 azaturuka mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, avuga ko aya mafaranga hamwe n’indi misanzu izashyirwa mu kigega, azafasha cyane ibikorwa biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hashakwa ibiribwa bitunga Abanyarwanda n’ibyoherezwa mu mahanga.

Ati: “Ikibazo abashoramari benshi mu bigo bito n’ibiciriritse bafite, ni ukubona imari yo gukoresha uko dusohoka muri ibi bihe bya COVID-19. Iki kigega kiyongera ku zindi ngamba Leta yashyizeho zifasha Igihugu kurenga ingaruka z’icyorezo ku bucuruzi no ku buzima bw’abantu ku giti cyabo.”

Mu bindi bikorwa bizunganirwa harimo inganda, ibijyanye n’ubukerarugendo, kurema ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi, gukora imihanda n’ibindi bihesha abantu imirimo bakuramo amafaranga yo kwikenuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa