skol
fortebet

Umubyeyi uherutse gupfakazwa n’ ingona afite agahinda ko kuba atarabona umurambo w’ umugabo we

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ine umugabo we yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuvoma mu gitondo, Mukanyana Donata w’imyaka 43 wasigiwe abana batandatu aravuga agahinda asigaranye kuko ngo ataranabona umurambo w’umugabo we ngo amusezereho bwa nyuma.
Uyu mugore utuye kagari ka Masaka mu murenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo we Habamenshi Oreste w’imyaka 53 yishwe n’ ingona ubwo yari agiye kuvoma amazi ya Nyabarongo ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize.
Avuga ko ubusanzwe umuryango wabo utunzwe no guhinga (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ine umugabo we yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuvoma mu gitondo, Mukanyana Donata w’imyaka 43 wasigiwe abana batandatu aravuga agahinda asigaranye kuko ngo ataranabona umurambo w’umugabo we ngo amusezereho bwa nyuma.

Uyu mugore utuye kagari ka Masaka mu murenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo we Habamenshi Oreste w’imyaka 53 yishwe n’ ingona ubwo yari agiye kuvoma amazi ya Nyabarongo ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize.

Avuga ko ubusanzwe umuryango wabo utunzwe no guhinga gusa maze umusaruro akaba ari wo batungisha abo bana babyaranye.

Yagize ati “Ubu nyine nsigaye njyenyine n’abana batandatu, uyu muhererezi nteruye afite imyaka ibiri gusa, abandi bariga aho umukuru ari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.”

Asobanura uburyo yabuze umugabo we, Mukanyana yagize ati “Iyo nkuru kugira ngo nyumve namanutse hepfo ngiye aho yari agiye kuvomera. Ariko ngo yari yajyanye n’undi mudamu nka saa kumi n’ebyiri. Ngo bageze ku ruzi umugabo avoma ijerikani ya mbere mu gihe agiye kuvoma iya kabiri ingona iba iramufashe.”

Ngo kugira ngo Mukanyana amenye ibyagwiririye umugabo we, ni uko yari amanutse na we agana ku ruzi maze ahura na wa mugore wanjyanye n’umugabo we asa “nk’uwahahamutse” nyuma umwana aza amusanga amubwira ko ingona yamujyanye, ati “nabyakiriye ntyo nyine kuko ntacyo nari kongeraho”.

Abajijwe niba hari ubuyobozi bwari bwamutabara, Mukanyana yagize ati “Ni ukuri nta muntu n’umwe w’umuyobozi nari nabona hano ngo anampumurize ambwire ngo ikibazo cyawe kimeze gutya na gutya.”

Nyamara avuga ko umuyobozi w’Akagari yamwijeje ko hari abantu bazamusura nubwo bataraza.

Yunzemo ati “Ndasaba leta yacu inkunga yo kurera bano bana kuko aba bana batandatu ntabwo nabashobora njyenyine; kubagaburira, kubaha imyenda cyangwa no kubajyana mu ishuri bizangora cyane.”

Mukanyana nta makuru afite ku kigega cya leta gishinzwe ingoboka ku bantu bagize ibyago nk’ibi, ati “Ni ukuri ntabyo nari nzi ariko nateganyaga ko nashaka nk’umuntu wabinkurikiranira akajya kumbariza.”

Ngo akimara kumva inkuru yahise yumva ubuzima bwe bumeze nk’aho burangiye ariko ngo kubera gusenga n’inshuti ze ziza kumwihanganisha arumva ubuzima bwe bushobora gukomeza.

“Agahinda ubu ni kenshi ariko ubwo karaza umuntu akiyumanganya akabyakira uko bije akikomeza kuko utikomeje ntacyo wakora. Njya mbwira Imana nti niba habonekaga n’akaguru byonyine, burya kandi n’abana baramutse babonye se yabonetse bagashyingura se,… kuko ubu ntibarabyakira neza ko yapfuye koko. Ariko aramutse abonetse tukamushyingura byaba byiza naho ubundi agahinda kazahora katwica.”

Mukanyana avuga ko abaturanyi be bashyize ingufu mu gushakisha umugabo we ariko bikaba iby’ubusa kuko ngo hari aho byageze baramubona imufite ariko ntibabasha kuyihangara ngo bamukuremo.

Barasaba ko zimurwa

Nyirabagenzi Domitille we ni nyina wa Nyakwigendera akaba asaba leta ko yavana izi ngona muri Nyabarongo kuko ngo zikomeje kubamaraho imiryango.

Yagize ati “Nasaba ngo ayo matungo bororeramo bareba n’ukuntu bayacogoza kuko natwe zirimo ziraducogoza da! Ntawanga ko batunga, ariko ibibi ni uko arimo kuduhemukira. Bishobotse rwose niba ari imiti mwaziha cyangwa iki kindi niko byagenda naho ubundi turakomeza kubura abacu.”

Mu cyumweru gishize ingona zo muri Nyabarongo zimaze kwica abaturage batatu aho abahatuye basabwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ko ntawe uzongera kujya gushaka amazi mu mugezi wa Nyabarongo, bityo bwemerera abatuye muri uyu murenge kubagezaho amazi meza mu gihe cya vuba.

Ibitekerezo

  • Ariko koko n,urugendo rureshya kuriya Nyabarongo ikora mu baturage hagati, ntabwo bikwiye gushyiramo ibikoko bifata abantu kuko n,iyo batayivoma, bakorera iruhande rwayo, barahahinga, bahahira ubwatsi bw,amatungo. Zizabamara ahubwo n,abo mu bisheke! Kororera ingona mu baturage ahantu hatazitiye ni ikosa ubuyobozi bwakoze ubwo bazishyiragamo. Imiryango yahatakarije abantu ikwiye kwishyurwa na Leta kuko Nyabarongo si Park.

    Ihangane Madame Mukanyana Donata .Ufite agahinda gakomeye.Jye inkunga ngutera,nuko ushobora kuzabona umugabo wawe ku Munsi w’Imperuka.Niba atiberaga gusa mu byisi,ahubwo agashaka n’imana,azazuka (Yohana 6:40).Ntabwo yitabye imana nkuko amadini menshi yigisha.Ahubwo yapfuye.Ikindi kandi,menya ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta nyamaswa izongera kurya abantu.Ahubwo tuzaba dukina nazo.Byisomere muli Yesaya 11:6-8.

    Ni izo bashyizemo se cyangwa ni izizanyemo nk’uko imvubu zirimo? Ni nde wazishyizemo? Yaba yari agamije iki? Ingona ko ubanza zitaribwa kuzorora byaba bimaze iki? Igitekerezo ntanga hashakwe ibibaladeri binini, bihabwe abaturage bo muri utwo duce ingona zirimo, imodoka nini zijye zibagezaho amazi ya Wasac mu gihe bataratunganyirizwa aho bavoma hatari nyabarongo. Ayo mafaranga azakoreshwa ntazaba apfuye ubusa kuko azarengera ubuzima bw’abanyarwanda benshi.

    Ariko abakomeza kuvuga ngo "abazororeramo, abazishyizemo, abazizanye, ..." mwatubwira abo bantu ni bande? Bazorora se ngo bazikoze iki? Ngo bazereke uwuhe mukerarugendo ko ziba hasi mu mazi? Ni ryari muri Nyabarongo hatabayemo ingona? Kuki iyo tugize ibyago tukabura uwacu mugomba buri gihe gushakisha uwo mubyegekaho? Nk’uko uwiyise Iganze abivuga, imbaraga nizishyirwe mu kugeza amazi meza hafi y’aba baturage barindwe kuvoma Nyabarongo ibindi ni amarangamutima ahishe amatiku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa