skol
fortebet

Umubyeyi utwite yemerewe gukomeza konsa umwana yazavuka agasangira ibere na mukuru we

Yanditswe: Sunday 05, Aug 2018

Sponsored Ad

Inzobere nyarwanda mu bijyanye no konsa zivuga ko umubyeyi ugize ibyago byo gusama umwana yonsaga akiri muto adakwiye kumukura ku ibere ahubwo ko aguma kumwonsa kugeza undi avutse bakaba banasangira ibere.

Sponsored Ad

Ibi Dr Mucumbitsi Alex ukora mu Kigo Mbonezamikurire y’ abana na Dr Habarurema Nicodème Umukozi mu Kigo cy’ Ubuzima RBC , ushinzwe ubuzima bw’ umwana n’ umubyeyi babitangarije mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyatambutse kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa 5 Kanama 2018.

Izi nzobere zagaragaje ko kuba umubyeyi asamiye ku kiriri bidakwiye gutuma ahita ahagarika konsa umwana, ko ahubwo yakomeza akamwonsa byaba na ngombwa umwana uzavuka agakomeza gusangira ibere na mukuru we.

Dr Habarurema Nicodème yagize ati “Usanga umubyeyi ahura n’ ikibazo yasamira ku kiriri abantu bakuru bakamubwira ngo nta mubyeyi wonsa atwite, bigatuma ahita akura umwana ku ibere akamwohereza kwa sekuru. Nyirakuru kubera gukunda umwana we akajya amuha kubyo ariyeho kandi atarageza igihe cyo kurya akenshi biba ari ikijumba n’ ibindi ugasanga umwana arwaye bwaki kubera kutabona indyo yuzuye”

Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubyeyi utwite ashobora gukomeza akonsa, byaba na ngombwa umwana uzavuka agasangira ibere na mukuru we. Umubyeyi apfa kuba arya indyo zifite intungamubiri ku buryo zituma abona amashereka ahagije ba bana bombi”

Uyu muganga yakomeje avuga ko hari abitwaza ko umwana wonka nyina atwite arwara impiswi bigatuma bahita bamukura ku ibere. Ibi ngo sibyo ahubwo baba bagomba gukomeza kurimuha.

Ati “Impamvu umwara wonkejwe n’ umubyeyi utwite arwara impiswi ni uko hari imisemburo y’ uwo mubyeyi iba yiyongereye kuko atwite. Iyo akomeje akonsa uwo mwana ageraho akamenyera”

Dr Habarurema na Dr Mucumbitsi bavuze ko iyo umugabo aganirije umugore we arimo konsa bituma amashereka yiyongera kuko ngo iyo umugore yigunze cyangwa ari mugahinda gakabije bituma abura amashereka.

Umubyeyi yemerewe konsa umwana atabyaye….

Izi nzobere zavuze ko igihe umubyeyi abyaye akagira ibibazo byo kutabasha konsa, umwana ashobora kurereshwa imfashabere cyangwa akaba yahabwa undi mubyeyi akamwonsa igihe muganga yapimye niba uwo mubyeyi nta ndwara adwaye ashobora kwanduriza umwana mu mashereka.

Ubushakashatsi bwagaragaje SIDA nk’ imwe mu ndwara zishobora kwandurira mu mashereka

Ibitekerezo

  • Murakoze ndasobanukiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa