skol
fortebet

Umufasha wa Mukeshabatware yasezeweho bwa nyuma-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma umufasha wa Mukeshabatware Dismas witwa Mukakarangwa Marie Helene witabye Imana ku munsi w’ejo wo kuwa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017.
Marie Helene yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari arwariye. Yakorewe amasengesho yo kumusezeraho bwa nyuma ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda ahagana saa sita zuzuye.
Umuhango wo kumusezera mu cyubahiro witabiriwe na Francois Kanimba ndetse n’abandi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma umufasha wa Mukeshabatware Dismas witwa Mukakarangwa Marie Helene witabye Imana ku munsi w’ejo wo kuwa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017.

Marie Helene yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari arwariye. Yakorewe amasengesho yo kumusezeraho bwa nyuma ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda ahagana saa sita zuzuye.

Umuhango wo kumusezera mu cyubahiro witabiriwe na Francois Kanimba ndetse n’abandi batandukanye biganjemo abakirisitu basenganaga muri ADEPR, abaririmbyi baririmbanye, inshuti ndetse n’umuryango we.

Mukeshabatware yashimye umugore we anashimangira ubutwari bwe.Yagize ati “Itahire ijabiro, mugore w’indashyikirwa, twabanye mu mahoro nanjye sinteze gutatira igihango nagiranye na we ngo mbabaze abana twabyaranye.”

REBA AMAFOTO:

AMAFOTO: Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa