skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 48 yabaye umuntu wa 23 Covid-19 yahitanye mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko I Kigali hapfuye umugabo w’imyaka 48 wabaye uwa 23 wishe na Covid-19 mu Rwanda.

Sponsored Ad

MINISANTE yatangaje kandi ko mu bipimo 2,097 byafashwe uyu munsi,habonetse abarwayi bashya 19 barimo ab’I Kigali:13 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Nyamagabe:6. Abanduye bose bamaze kuba 4,653.

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 28 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,816, abakirwaye ni 1,813.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi mu buryo bworoshye, Leta y’u Rwanda iri kwiga uburyo bushya bwo gupima Coronavirus bwa ‘Rapid Antigen Test’ (RAT) buzaza bwiyongera ku buryo bwa Polymerase Chain Reaction (PCR) busanzwe bukoreshwa.

Impamvu y’izi mpinduka, ni uko n’ubwo uburyo bwo gupima Coronavirus hifashishijwe (PCR) bwizewe ku kigero cya 98%, burahenze cyane kuko igipimo kimwe kigura 48 400 Frw.

Ku rundi ruhande, igipimo cya RAT kirahendutse, kuko kimwe gishobora kugura hagati ya 969 Frw na 4 844 Frw, kikaba cyoroshye kugikoresha ku buryo cyakoreshwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, muri za gare z’imodoka n’ahandi henshi hatapimishwa ibipimo bisanzwe bya PCR.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo guhangana na COVID-19, Dr. Menelas Nkeshimana, yabwiye Rwanda Today ko bidashoboka gupima abantu bose hakoreshejwe ibipimo bya PCR gusa.

Yagize ati “Nta gushidikanya ko abantu bose bazapimwa COVID-19 igihe ibipimo bya RAT twanatangiye gukoresha, byagaragaza ko bitanga ibisubizo by’ukuri kandi byuzuye. Icyo gihe rero abantu benshi mu gihugu bazipimisha niyo byaba buri cyumweru kuko igiciro cy’igipimo kizaba cyagabanutse.”

Dr. Mukeshimana yongeyeho ko “bitashoboka kugira ubushobozi bwo gupima buri wese uketsweho Coronavirus cyangwa ngo dukomeze gufata ibipimo byinshi dukoresheje PCR gusa.”

Igipimo cya RAT kiroroshye kugikoresha kuko umuntu ashobora kwipima kandi ibisubizo akabibona mu gihe gito. Ni ibipimo bitanga ibisubizo byizewe ku kigero cya 80%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa