skol
fortebet

Umugabo yahanutse aturutse kuri Etaje ya 4 y’inyubako yo mu mujyi wa Kigali ahita apfa

Yanditswe: Tuesday 28, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Uhawenayo Martin uri mu kigero cy’imyaka 30 wari mu kazi ko guhanagura ibirahuri ku igorofa rya kane ku nyubako yitwa NDARU ARCAD1 iherereye muri Quartier Matheus iri mu Mujyi wa Kigali rwagati yahanutse yitura hasi ahita apfa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 saa tanu z’amanywa nibwo iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugabo yari mu kazi ko guhanagura ibirahuri arahanuka yikubita hasi abanje umutwe ahita apfa.

Iyi nzu uyu mugabo yakoragaho in’inyubako nshya yuzuye hafi ya City Plazza, yitwa NDARU ARCAD1 iherereye muri Quartier Matheus muri Kigali.

Abari aho uyu mugabo yahanukiye bavuze ko ikirahuri cya pulasitiki yahanaguraga cyatobotse, ahita amanuka yitura hasi arapfa.

Benshi bavuze ko guhanuka kwa Uhawenayo byatewe n’uko atari amanyereye akazi. Yakandagiye nabi ku kirahure cyo kuri etaje ya kane kiratoboka ahita ahanuka agwa hasi abanje umutwe.

Nyuma yo guhanuka,abaturage bahise bahamagara Polisi y’ u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahita batangira iperereza ndetse umurambo we uhita ujyanwa.

Nyakwigendera Uhawenayo Martin yasize umugore n’umwana nk’uko byatangajwe n’abakoranaga nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa