skol
fortebet

Umugore utishoboye yapfiriye mu bitaro bya Kiziguro umuryango we ubura uko ucyura umurambo ngo ushyingurwe

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuryango wa Gakuru Francine witabye Imana azize uburwayi urasaba ubufasha bwo gukura umurambo mu bitaro bya Kiziguro n’ ubushobozi bwo kuwushyingura.

Sponsored Ad

Gakuru yari afite imyaka 37 afite abana barindwi yabyaranye na Nzabanita Jean Bosco. Akaba yari atuye mu mudugudu wa Bihunga, akagari ka Kabarore, Umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo aho yabanaga n’umugabo we.

Uyu mubyeyi yafashwe ku cyumweru. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabili nibwo bamwurije moto bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kabarore , baramunanirwa bahita bamwohereza ku bitaro bya Kizigiro ari naho yaje gupfira nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe na musaza we Kampayana Florentin.

Yagize ati “…Yaguye Kiziguro mu ma saa yine z’ ijoro ryo ku wa Kabili ariko kugeza nan’ ubu ntabwo turabona uko tumukurayo ubuyobozi busa n’ aho bwadutereranye”

Kampayana yavuganye n’ UMURYANGO ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, avuga ko yiriwe yirukanka mu buyobozi ariko nta bufasha arabona.

Mupenzi Leo Pierre , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kabarore yabwiye UMURYANGO ko amakuru y’ uyu mubyeyi witabye Imana yayamenye ariko avuga ko batatereranye uyu muryango ahubwo barimo gushaka uko bawufasha.


Ibitaro bya KIZIGURO

Mupenzi yatubwiye ko umurenge wa Kabarore amafaranga wari wahawe yo gufasha abahuye n’ ibibazo batishoboye (Social protection fees) yashize kuko yari make. Ngo iyo yashize bakora ubukangurambaga mu baturage bagakusanya amafaranga yo gutabara mugenzi wabo ari nabyo avuga ko barakorera umuryango wa Gakuru.

Nubwo avuga ko bakora ubu bukangurambaga ntabwo barabutangira. Yavuze ko bamaze iminsi mu nama mu Bugesera.

Yagize ati “Ntabwo duhari, namubwiye (Kampayana) ngo anshakire umuyobozi w’ umudugudu amumpe tuvugane tumenye neza niba koko uyu muryango uri mu kiciro cya mbere ntabwo mudugudu ndamufatisha ngo tuvugane”.

Mu masaha y’ umugoroba ubwo twavuganaga na Mupenzi yatubwiye ko inama barimo mu Bugesera yarangiye ari gutaha agiye kugurikirana iki kibazo kigakemuka vuba.

Nyakwigendera Gakuru n’ umugabo we bahoze batuye mu karere ka Ngororero bamaze imyaka 2 bimukiye mu karere ka Gatsibo.
Nzabanita yabwiye UMURYANGO ko bakeneye ibihumbi 100 kugira ngo nyakwigendera abashe gushyingurwa.

Yagize ati “Hano Kabarore ni ahantu hameze nko mu mujyi ntabwo wabona ingobyi, hakora imodoka. Bambwiye ko imodoka izazana umurambo izansha ibihumbi 50, irimbi naryo bambwiye ko nzaryishyura ibihumbi 20 n’ isanduku yo gushyinguramo y’ ibihumbi 30. Ndasabwa ibihumbi 100 kandi ntaho nayakura.”

Nzabanita, Umugabo wa nyakwigendera yavuze ko we n’ umugore bari batunzwe no guca inshuro. Nyakwigendera wafashwe avuga ko ababara umutwe n’ umugongo yasize abana barindwi barimo impanga ebyiri yonsaga.

Ibitekerezo

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO

    MWIHANGANE ABABUZE ABABO

    None ko mutashizeho numero ya tel ye ngo ababishoboye bamufashe

    ariko turacyafite abayobozi bagikora muriyo système koko wongeyeho gitifu w’umurenge ?!!!!!aho yaba arihose agomba gukora singombwa ngo Abe ari kuri office ,ese ntabandi bantu yasize kumurenge ?!!!kuki atababuiye ngo babikurikirane atagombye kuvugako ari munama i Bugesera ?!!ntazongere kuvuga amagambo nkayo kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa