Kigali

Umugore wabyaye afite imyaka 14 araburira abakiri bato

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 1355

Umubyeyi w’abana 8 ukomoka mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, ubu afite imyaka 36 n’abana umunani yababyaye mu myaka 18 aragira inama abana bakiri bato bakomeje kubyara imburagihe nyuma y’ingaruka yagizweho no kubyara umwana wa mbere afite imyaka 14.

Nyiramukiza Alvera avuga ko kubyara abana benshi byazanye n’ingaruka z’ubukene aho hari abana bamwe batageze mu ishuri kubera kubura amikoro.

Avuga ko ahanini ubukene yabayemo bwaturutse ku kuba yarashatse imburagihe, nyuma yo guterwa inda n’undi mwana w’imyaka 16, ababyeyi be bakumvikana n’ab’umuhungu akaba ari ho ajya kurererwa abana n’uwitwa umugabo we nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Mama akimara kumenya ko ntwite yaranyanze aranyirukana anziza ko banteye inda. Nahungiye kwa Mabukwe, anyakira neza kubera ko yari abonye agakobwa ko kumufasha aho atagiraga umukobwa.”

Ngo Nyirabukwe yaramufashije mu gihe yari atwite, avuga ko mu mbyaro umunani, eshatu muri zo yazibyariye mu rugo.

Nyiramukiza avuga ko nyuma yo kubyara yagize ibyago apfusha Nyirabukwe na Sebukwe ndetse bakurikirwa n’umugabo we wazize impanuka. Yasigaye ahanganye n’ubuzima bubi kuko atagiraga uwo atakira nyuma yo kwangwa n’umuryango we.

Nyuma yo kubura umugabo we ngo yashatse undi wari mubyara w’umugabo we wa mbere, ariko nawe ntibyateye kabiri kuko batandukanye kubera ingeso z’ubushurashuzi bw’umugabo.

Abana be bose yababyaye ku bagabo batatu batandukanye, akemeza ko ubuzima bubi yabayemo bwaturutse ku mahitamo mabi yakoze ariko ahanini nayo yashingiye kuba yarabyaye akiri muto.
Yagize ati “Natewe inda ngiye mu mwaka wa gatanu. Abana twiganye mu mashuri abanza bo bakomeje kwiga batera imbere, iyo bamwe duhuye numva mfite intimba mu mutima, noneho bo bakaba bashaka bakuze njye ndi muri iyo miserero y’abana.”

Avuga ko ikimubabaza ari uburyo uwo murage w’ubukene wakomereje mu bana be kubera atabahaye uburere buhagije kuko bari benshi adashobora kubifasha wenyine.

Yagize ati “Abakobwa banjye nabo bagiye babyara ari bato, umukuru yabyaye afite imyaka 14, nagiye mbakangurira kwiga bati wowe ko utize? Nabona batangiye gukungika n’abasore, nababuza bati wowe wabyaye ufite ingahe?nkabura icyo mvuga”

Nyiramukiza arasaba urubyiruko kwita ku buzima bwabo, avuga ko uko umwana ashatse ari muto,ariko ibibazo bikomeza kuba byinshi.

Avuga ko na n’ubu agifatwa nk’igicibwa mu muryango we, aho abandi bana babyara umuryango ukabahemba, ariko we ngo mu mbyaro umunani ntiyigeze ahembwa.

Nyuma yo gushaka undi mugabo bari kumwe ubu, akemera no kumurerera abana bane batabyaranye, ngo nibwo yabonye agahenge, aho bumvikana bagakora icyateza urugo rwabo imbere.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Buri mwaka Abakobwa babyara batarageza ku myaka 20 barenga 17 millions,dukurikije report za WHO.Ubwo ntushyizemo abayirengeje.Ubusambanyi,buzatuma millions and million z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Aho kubifata nk’icyaha kibabaza imana cyane,babyita ko "bali mu rukundo".Muli rusange,usanga abantu batuye isi hafi ya bose batitaye ku bintu imana itubuza.
    Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abantu banyura mu nzira ijyana ku rupfu rw’iteka nta kuzuka aribo benshi cyane nkuko Matayo 7:13,14 havuga.Niba ushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka,yinduka,ushake imana cyane.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Imodoka yavaga mu mugi yerekeza Nyabugogo yataye umuhanda igonga abantu 7...

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe wo mu muhanda yavuze ko imodoka yo mu...
11 January 2019 Yasuwe: 4671 0

Umunyamideli w’umunyarwandakazi witeguraga gukora ubukwe vuba yapfuye...

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku...
9 January 2019 Yasuwe: 4643 0

Mukangendahayo Joselyne arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri,...

Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka...
31 December 2018 Yasuwe: 4773 0

Uyu mubyeyi arashinja abaganga bo mu bitaro bya Muhima kumurangarana...

Ibitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali birimo gukurikirana ikibazo cy’umugore...
26 December 2018 Yasuwe: 2855 1

Musanze: Hari imiryango yaboneje urubyaro igirwaho Ingaruka n’uburyo...

Mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hari imiryango itifujwe...
22 December 2018 Yasuwe: 1287 0

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yasabye Minisante kwirukana abakozi bayo batanze...

Mu ibaruwa yo ku italiki 5/11/2018 Komisiyo y’abakozi ba Leta yandikiye...
20 December 2018 Yasuwe: 10745 6