skol
fortebet

Umugore wakoreraga Bk warashwe yashyinguwe, umuryango we wizejwe inkunga-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 mu mujyi wa Kigali mu rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa karindi i Remera habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Muhawenimana Quesie wishwe n’abajura bateye Banki ya Kigali ishami rya Buhanda mu karere ka Ruhango.
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 nibwo hamenyekanye inkuru yinca mugongo ko mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri Banki ya Kigali ishami rya Buhanda abajura bahateye (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 mu mujyi wa Kigali mu rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa karindi i Remera habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Muhawenimana Quesie wishwe n’abajura bateye Banki ya Kigali ishami rya Buhanda mu karere ka Ruhango.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 nibwo hamenyekanye inkuru yinca mugongo ko mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri Banki ya Kigali ishami rya Buhanda abajura bahateye bakica umugore wari umaze ane asezeranye n’umugabo we kubana akaramata.

Umuyobozi mukuru w’iyi Banki Diane Karusisi n’abandi banyacyubahiro bari mu rusengero.Hari kandi abakozi n’inshuti z’umuryango bakoranaga nawe.

Iyi banki iherutse gusohora itangazo ivuga ko “yababajwe n’urupfu rwa Quesie Muhawenimana wakiraga abakiliya ba banki kuri iryo shami, warashwe agahita yitaba Imana. Yari afite imyaka 32. Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

IP Emmanuel Kayigi amaze kubwira UMURYANGO ko amakuru ari gukwirakwizwa y’uko abajuru bateye Banki ya Kigali bakiba amafaranga ataramenyekana umubare batarafatwa.

Yabwiye UMURYANGO ko kugeza ubu iperereza rikomeje kandi ko nibafatwa ntakabuza bazabitanga.Ngo nawe yakomeje kumva ayo makuru ariko ntazi aho ari kuva.

Avuze ibi mu gihe ku rukuta rwa Twitter, Banki ya Kigali, yatangaje ko Polisi yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi aho bafunzwe mu gihe bari kubazwa.

Uyu mugore yari amaze amezi ane arongowe akaba yitwa Quesie MUHAWENIMANA yakoraga muri iyi bank nk’utanga amafaranga, umu-cashier.Yahitanywe n’urufaya rw’amasasu y’aba bajura.

Abamuzi bavuga ko yize iby’icungamari muri Kaminuza y’i Mudende iri mu mujyi wa Kigali. Yari yarakoze ubukwe tariki 23 Kanama uyu mwaka.

Tariki 23 Kanama 2017 nibwo yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we witwa Christophe. Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda iravuga ko yatangiye iperereza kugirango hamenyekane abo bajuru n’ingano y’amafaranga bibye.
REBA AMAFOTO

Bakuru be

Inshuti n’abavandimwe bari muri uyu muhango

Umurambo wasezeweho mu rusengero

Imodoka yari itwaye umurambo


Diane uyobora BK

I Rusororo: 15h30

Diane Karusisi, umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali yijeje umuryango wa Quesie warashwe ko Banki ya Kigali izakomeza kubaba hafi anahumuriza abandi bakozi BK bari bafite ubwoba kubera ibyabereye ku Buhanda mu karere ka Ruhango.

Ati “uyu munsi twese abakozi barenga 1 000 bakorera mu turere twose twuzuye agahinda mu mutima yacu kuko twabuze umuvandimwe wacu."

Yakomeje ati “umugabo wa Quesie n’umuryango we wose ndagirango mbabwireko twese turi hamwe dufatanye mu mugongo kuko twese tubabaye cyane nka BK turi kumwe namwe kandi ntabwo tuzabatererana”








Amafoto:Umuseke.rw

Ibitekerezo

  • Nagahinda,gakomeye....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa