skol
fortebet

Umujyanama w’ ubuzima yafatiwe mu cyuho yibye amata yagenewe abana barwaye bwaki

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Umujyanama w’ubuzima wafatanywe amata yagenewe abana barwaye bwaki/ ifoto ya izuba rirashe
Umujyanama w’ ubuzima wo mu kagari ka Bahimba ho mu murenge wa Nyundo w’ akarere ka Rubavu yafashwe yibye amata yagenewe abana barwaye bwaki
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyundo Tuyishime Jean Bosco yatangaje ko bari basanzwe bafite amakuru ko abajyanama b’ ubuzima bafite ingeso yo kwiba amata yagenewe abana barwaye bwaki.
Yagize ati “ Ni ikibazo kuko dufite amakuru ko ariya mata yibwa, (...)

Sponsored Ad

Umujyanama w’ubuzima wafatanywe amata yagenewe abana barwaye bwaki/ ifoto ya izuba rirashe

Umujyanama w’ ubuzima wo mu kagari ka Bahimba ho mu murenge wa Nyundo w’ akarere ka Rubavu yafashwe yibye amata yagenewe abana barwaye bwaki

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyundo Tuyishime Jean Bosco yatangaje ko bari basanzwe bafite amakuru ko abajyanama b’ ubuzima bafite ingeso yo kwiba amata yagenewe abana barwaye bwaki.

Yagize ati “ Ni ikibazo kuko dufite amakuru ko ariya mata yibwa, biratubabaza kuko iriya ni gahunda nziza yashyizweho n’igihugu yo kurwanya bwaki mu bana kandi iri gutanga umusaruro ariko aba bashaka kuyijyanira tugomba kubakurikirana”

Tuyishimire yavuze ko uyu mujyanama yafatiwe imbere y’ ikigo nderabuzima tariki 5 Kamena, Abeshya ko ayo mata ayashyiriye imiryango ibiri, nyamara afite litilo 12 mu gihe imiryango ibiri igenerwa litilo enye.

Uyu niwe mujyanama wa mbere ufatiwe mu cyuho yibye amata nyamara ubuyobozi buvuga ko busanzwe bufite amakuru ko aya mata yibwa n’ abajyanama b’ ubuzima bakajya kuyagurisha.

Rubavu kari mu Turere 11 dufite abana bagwingiye kubera imirire mibi (harimo na bwaki) nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya igwingira ry’abana kibarizwa muri MINALOC.

Umuryango ufite umwana urwaye bwaki ugenerwa Litilo 2 mu cyumweru, mu Murenge wa Nyundo hakaba hari abana 8 barwaye Bwaki, mu gihe mbere y’uko iyi gahunda itangira bari 48.

Nta mibare itangwa n’ubuyobozi y’amata amaze kwibwa cyakora ngo bugiye gukora iperereza bumenye ingano y’amata yibwe kuko ngo hatahuwe ko abajyanama b’ubuzima biba amata cyangwa bakayaha abo atagenewe.

Ibitekerezo

  • Ariko namwe ntimukadusetse rwose , ubwo se murumva atibwe ahubwo nuwayamuhaye ngo ayajyane ? Umujyayama w’ubuzima se niwe ushinzwe stock ? ayayayay uwayamuhaye niwe kibazo njye ndumva imikoranire yabashinzwe kuyatanga ariyo ipfuye !

    Aya Ni amahano ubundi mu muco nyarwanda cyaraziraga kwiba amata!
    Za kirazira duhora twigishwa zirihehe?

    uyu mugore yakoze amahano nta muntu wiba amata
    ahanwe byitangarugero
    kuko yakoze kiraira nyarwanda

    uyu mujyana.a ararengana ahubwo mumubaze uwayamuhaye kuko ntakora muri stoke ya HC

    Nibatubwire niba aho amata uyu mujyanama yayakuye hatobowe cyangwa murebe niba afite imfunguzo zaho! Ndabona ibi bintu bidasobanutse iperereza ryibande kuri ba magazinier!

    Bavandimwe ndababaye kubwiyinkuru,litilo 12 z’amata ni 3600 uyu ntiyayabuze,ntarwaje bwaki afite n’inka zikamwa ahubwo ikibazo kirazwi nuko bagica kuruhande ni amakimbirane ari mubayobozi babashinzwe kandi n’ubuyobozi burabizi,mubyukuri ikibazo cya 12l cyahamagaza itangazamakuru???niba yaribye kuki atashyikirijwe inzego zibishinzwe,se uwamufashe ni umuzamu wa stock?ni ushinzwe kuyatanga akavugako atayamuhaye?twubake igihugu habeho kunyurwa kwabayobozi,murakoze

    Iyi nkuru ntisobanutse.umujyanama se ahurira he n’amata ahubwo bitonde barebe aho yayakuye kuko ntashinzwe stock,amata atangwa na social kereka niba i Rubavu stock z’ amata zicungwa n’ abajyanama b’ ubuzima.

    Ibi byo kuri Centre de sante ya Nyundo ni amatiku kandi ninzego zose zirayazi ahubwo niharebwe uko yashira nahubundi nadashi uriya mukozi ushinzwe gutanga amata Bazamugerekaho kabutindi. Birazwiko umwana uri mumutuku abona 1 litiro buri munsi. Ndabona harimo urujijo haba kubabajijwe no kuwahamagaye abanyamakuru. Mubintu bicungwa neza ikigo bya Kiriziya biragerageza ahubwo hacukumburwe ibyishyishe inyuma. Ndabona ikibazo amatiku amata kuri Amata yari ashiriwe abana bari mu mutuku.

    Ibi byo kuri Centre de sante ya Nyundo ni amatiku kandi ninzego zose zirayazi ahubwo niharebwe uko yashira nahubundi nadashi uriya mukozi ushinzwe gutanga amata Bazamugerekaho kabutindi twese
    tumuziho ubunyangamugayo, hari agatsiko gakoreshwa numwe mu bakozi bakorana kandi birazwiko ninzego zose. Birazwiko umwana uri mumutuku abona 1 litiro buri munsi. Ndabona harimo urujijo haba kubabajijwe no kuwahamagaye abanyamakuru. Uwafaswe yari afite 6 litiro zabana 2 bari mu mutuku zihwa niminsi itatu. Nimushishose ataba ari amaraso y, Intungane ari gushyirwa mukaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa