skol
fortebet

Umujyi wa Kamembe uri kugaragaramo abarwayi ba COVID-19 benshi wasubijwe muri gahunda ya #Guma mu rugo

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yamaze gutangaza ko umujyi wa kamembe wasubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera umubare w’abanduye Coronavirus ukomeje kuhaboneka.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo mu karere ka Rusizi, habonetse abantu 13 biyongera ku bandi benshi bari babonetse guhera ku cyumweru gishize,MINALOC yasohoye itangazo ribuza abaturage kuva mu rugo mu rwego rwo kubarinda Coronavirus.

Iryo tangazo ryasinyweho na Minisitiri,Prof.Shyaka Anastase, rigira riti “ Guhera uyu munsi, Umujyi wa Kamembe, niukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo,Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lockdown) izamara nibura ibyumweru 2.”

Ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu karere ka Rusizi habonetse abantu batanu banduye Coronavirus,bituma hafatwa umwanzuro wo gusubika gahunda yo gufungura ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto.

Imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 02 Kamena 2020,yemeje ko ingendo zihuza intara zose n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto bisubukuwe uretse mu karere ka Rusizi na Rubavu.

Nyuma y’abantu 5 basanganwe Coronavirus mu karere ka Rusizi ku cyumweru,inzego z’ubuzima zahise zijya gushakisha abantu bahuye nabo ndetse mu minsi yakurikiyeho habonetse n’abandi banduye iki cyorezo bashyirwa mu kato.

Abaturage benshi bo mu mujyi wa Kamembe bagize ubwoba ubwo bamenyaga ko habonetse abanduye Coronavirus, basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira ikibazo cy’abajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baciye mu nzira zitemewe.

Abatuye mu mujyi wa Rusizi batangaje ko nyuma y’abantu 5 bagaragaye bwa mbere i Kamembe,byabateye kwitwararika amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ndetse ngo buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we bamagane ibigare by’abantu bakunze kubona ijoro rije bagatangira gukora ibikundi byo kuganira.

Ingendo ziva n’izerekeza mu Karere ka Rusizi na Rubavu zarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira.

ITANGAZO MINALOC YASHYIZE HANZE:


Ibitekerezo

  • Iki kinyagwa ko cyasaze cyasizoye. Mana tabara abawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa