skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wahagaritse amasoko 2 yagaragayemo abarwayi benshi ba COVID-19

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, amasoko abiri yo mu Mujyi wa Kigali agiye gufungwa mu gihe cy’iminsi 7 kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Sponsored Ad

Ayo masoko yafunzwe n’irya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana i Nyabugogo yagaragayemo abarwayi benshi cyane ba Coronavirus uyu munsi ndetse no mu minsi 2 itambutse.MINISANTE yavuze ko abantu 80 babonetse i Kigali kuri uyuiki cyumweru biganjemo abo mu isoko rya Nyabugogo.

Umujyi wa Kigali wavuze ko abacuruza ibyokurya muri iri soko ryo kwa mutangana bari bumenyeshwe aho bari bwimurire ibikorwa byabo ndetse uvuga ko abacuruza ibintu bishobora kwangirika bari buhabwe igihe cyo kwimura ibicuruzwa byabo gusa kubyimura bizakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kuri RBA,Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yavuze ko mu barwayi babonetse mu minsi 2 ishize higanjemo abo muri aya masoko 2 yahagaritswe.

Yagize ati “Bose twagiye tubasanga ahantu habiri, mu isoko ry’Umujyi wa Kigali hariya Kigali City Market ndetse no ku isoko bakunda kwita kwa Mutangana ku bantu bacururizamo imbere na hariya hanze. Hari na bake twagiye tubona mu bigo bitandukanye, muri za minisiteri ariko nibura aho habiri muri iki cyumweru gishize niho hagaragaye abarwayi benshi.”

Nubwo serivisi nyinshi zafunguwe, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.

Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus arimo kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, gukaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa