skol
fortebet

Umukecuru w’I Nyanza amaranye SIDA imyaka irenga 20 agikomeye, ese yabigenje ate? Avuga ko inzu abamo ariyo kibazo (Video)

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Mukagasana, ni umukecuru wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ahazwi nk’I Nyamiyaga. Amaranye ubwandu bwa Sida imyaka irenga 20 kandi aracyakomeye! Yaduhaye ubuhamya bw’uko yamenye ko yanduye, uko yabyakiriye, uko abo babana bamufataga ndetse n’icyo yakoze ngo iki cyorezo cyarimo kimara abantu abantu icyo gihe ngo we kitamuhitana.

Sponsored Ad

Mukagasana aribana, abana babiri yabayranye n’umugabo wa mbere bitanye Imana ndetse n’uwo mugabo yitaba Imana. Umugabo wa 2 yashatse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi baratandukanye.

Inzu abamo yayubakiwe ku nkunga ya FARG ariko avuga ko bari bazisondetse. Amafoto agaragaza ko iyi nzu igenda isenyuka ikeneye gusanwa. Avuga ko yandikiye ubuyobozi kugeza no kuri Perezida wa Repubulika, ibiro bye bigasaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo ariko bakamubwira ko atari we wenyine ubabaye.

Ubu aribana, ngo agira ikibazo iyo arwaye kuko ntawe uba umuri hafi. Inka bari bamuhaye nayo yarayiragije kuko atabona imbaraga zo kuyitaho. Imiti mishya igabanya ubwandu bwa SIDA yari yamugizeho ikibazo ariko ngo umubiri we uragenda uyimenyera.

Avuga ko kwipimisha SIDA akamenya uko ahagaze aribyo byamutabaye kuko yahise akurikiza inama z’abaganga ndetse arabokoka akajya atanga ubuhamya ko arwaye ashishikariza n’abandi kwipimisha no kunywa imiti neza.

Iyo muganira ntushobora kumva neza uburemewe n’umumaro imbaraga ze zo kwemera mu ruhame ko yanduye zagize ubwo yashishikariza abandi kwipimisha, kiriya gihe bamwe bari bagihishira ko banduye bavuga ko ari amarozi. Ari nako bongeraga ubwandu ndetse bananduza abandi.

Reba ikiganiro cyose twagiranye

Ibitekerezo

  • SIDA yaje mu mwaka wa 1981,imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Nubwo bazanye imiti na capotes,ntaho Sida yali yajya.Abayirwaye uyu munsi barenga 36 millions.Amaherezo ni ayahe?
    Nta handi tuyasanga uretse muli bible,igitabo cyandikishijwe n’Imana.Nkuko dusoma muli Ibyahishuwe 21:4,Imana izakuraho indwara n’urupfu.Ibyo bizashoboka igihe Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo ku munsi w’imperuka.Tubisoma muli Daniel 2:44.Hanyuma isi ibe paradizo,izaturwa n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

    ibiro byumukuru wigihugu bisasabako umuturage akemurirwa ikibazo ntibikorwe gute!!ubwo ninde wamushubije uko!!

    ibiro byumukuru wigihugu bisasabako umuturage akemurirwa ikibazo ntibikorwe gute!!ubwo ninde wamushubije uko!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa