skol
fortebet

Umuntu uzakubwira ngo genda ukomeze ubyare uzamubwire aze agufashe kurera abo bana- Minisitiri Dr Gashumba

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye ababyeyi ku byara abo bashoboye kurera kuko kubyara abana benshi bituma batakaza itoto anabasaba kwima amatwi ababashishikariza kubyara abana benshi kuko bigira ingaruka ku muryango.

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri Dr Diane Gashumba yabivungiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’ umubyeyi n’ umwana. Iki cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Rubavu mu ntara y’ Iburengerazuba.

Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango Nyirasafari Esperence wibukije Abanyarwanda ko tariki 15 Gicurasi buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wahariwe imiryango.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ibibazo bikibangamiye umuryango birimo imirire mibi, kugwingira , kubyara abana barenze ubushobozi bw’ imiryango n’ ikibazo cy’ umwanda bikwiye gukemurwa bwangu kugira ngo imiryango ibeho neza.

Yagize ati “Kugwingira muri kano karere ka Rubavu biri kuri 46% rwose umwaka utaha igihe nk’ iki tuzasange biri kuri 0…Umuryango udafite ubuzima bwiza ntabwo ariwo muryango twifuza”

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Gashumba abajyanama b’ ubuzima kwima amatwi abanyamadini babavuza gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro yongera kugaragariza Abanyarwanda inyungu zo kubyara abo bashoboye kurera .

Yagize ati “Twumvise ko hari abanyamadini babuza abajyanama b’ ubuzima gutanga serivise yo kuboneza urubyaro kandi tuziko kuboneza urubyaro bigabanya imfu z’ abagore. Murabizi ko kubyara abana benshi bituma umugore ashobora gutakaza ubuzima? Murabizi ko iyo umugore abyara kenshi ageraho akananirwa ntabashe gukorera urugo?”

Yakomeje agira ati “Bya bindi bababeshya ko kuboneza urubyaro bizatuma abagabo babata ntabwo aribyo ahubwo mugumana itoto sibyo? …umuntu uzakubwira rero ngo genda ukomeze ubyare ubyareee uzamubwire aze agufashe no kurera abo bana”

Mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyo kwita ku buzima harimo gusura abaturage mu rwego kureba ko inzitiramibu zikoreshwa neza, gutanga ubukangurambaga bwo kuboneza rubyaro n’ ibindi.

Minisitiri w’ Ubuzima yibukije ababyeyi ko igihugu kitaguka kandi ko umwana ubyawe agomba kugaburirwa, agazigamirwa kugira ngo azagiye aho yigeza abe ingabo, abe umuganga n’ ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa