skol
fortebet

Umuntu wa mbere wahitanywe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu buryo bwihariye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa , nibwo umurambo wa Gisaka Hassan umunyarwanda wa mbere wishwe n’indwara ya Covid19 wagejejwe ku irimbi ry’i Nyamirambo aje gushyingurwa.

Sponsored Ad

Itsinda ry’abakozi ba minisiteri y’ubuzima rishinzwe kwita ku barwayi banduye koronavirus, mu mpuzankano zabo z’umweru nizo bagaragayemo ubwo bakuraga umurambo wa nyakwigendera mu modoka yari imuzanye, bamukomezanya mu irimbi ndetse aba aribo bakora imihango yose yo kumushyingura, abandi bose barebera uko igikorwa kiri kugenda.

Mu irimbi ry’abayislam, imihango ya kislam irangwa no kururutsa umurambo mu mva no kumushyira mu mfuruka iba yatunganyijwe izwi nka Mwanandani, byose byakozwe n’itsinda ryabyambariye ryaje rimuherekeje, mubyo yakorewe harimo nko kumuryamisha urubavu rwe rw’iburyo nkuko bisanzwe bikorerwa abandi bayislam bitabye Imana.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kumushyira mu mfuruka, abakozi ba minisiteri y’ubuzima bemereye abaje kumushyingura b’abayislam bari baje kumushyingura bisanzwe bashyira itaka mu mva.

Nyuma y’iki gikorwa itsinda ryazanye nyakwigendera ryahise rikurikizaho igikorwa cyo kwiyambura imyenda ariko buri umwe akabanza guterwa imiti yabugenewe ndetse hanaterwa imiti, agatanda baje bamuzanyeho ndetse imodoka itwara abapfuye nayo iterwa umuti inajyanwa kozwa mu kinamba.

Amakuru dukesha abashoferi bagenzi b’uyu musaza batangaje ko yabaga muri Tanzania ari ho ari gukorera ariko agatwara imodoka zo mu Rwanda, yarwariye muri Tanzania aba ari naho arembere aho yari ahitwa Benako, yinjira mu Rwanda tariki ya 28 z’uku kwezi kwa gatanu arembye cyane.

Mu nyigisho nto zatangiwe ku irimbi, zagaragaje ko umuryango wa nyakwigendera Hassan ushimira cyane byimazeyo abaganga bamwitayeho ku buryo bwose bushoboka ariko ko coronavirus yari yaramurembeje cyane.

Gisaka Hassan yari atuye ahitwa mu gatare hafi y’amarimbi y’i Nyamirambo ,mu karere ka Nyarugenge, asize abana batandatu, cyane ko n’umugore we nawe amaze imyaka 3 yitabye Imana.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura virusi ya korona ni 370, muri aba 256 bamaze gukira mu gihe abagirwaye ari 113 , muri iyi minsi abarwayi benshi minisiteri y’ubuzima ivuga ko ari abashoferi bava mu gihugu cya Tanzania.






SOURCE: UMUYOBORO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa