Kigali

Umunyamideli w’umunyarwandakazi witeguraga gukora ubukwe vuba yapfuye bivugwa ko yishwe n’umukozi we[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 9 January 2019 Yasuwe: 5186

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, birakekwa ko yishwe n’umukozi wamufashaga akazi ko mu rugo.

Alexia Mupende wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda mu by’imideli mu myaka itandatu ishize, yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2019.

Inshuti za hafi za Alexia Mupende zahamije ko uyu mukobwa yishwe n’umusore wamukoreraga nyuma yo gushaka kumufata ku ngufu akabyanga. Umunyamideli Uwimana Ariane wanabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2016, yatangaje ati “Iby’urupfu rwe tubimenye mu kanya gashize, ni umukozi we wamwishe […] Shari yari afite n’ubukwe mu cyumweru gitaha.”

Uyu mukozi wa Mupende Alexia bikekwa ko ari we wishe nyirabuja yitwa Niyireba Antoine, yavutse mu 1996 akaba akomoka mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu. Iyi nkuru yaciye umugongo abo mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition. Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II.

Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ese ikibazo cyangwa indwara yo kunanirwa gutera akabariro no kubaka urugo...

Ubusanzwe Libido ni imbaraga zisunika umuntu zimwerekeza ku kumva ashaka...
27 March 2019 Yasuwe: 3203 1

Indwara za karande zigera kuri 95% ziravurwa zigakira burundu...

Dr. Peter Murugu Dr. Peter Murugu, umuganga uturuka muri Kenya ubu...
12 March 2019 Yasuwe: 2047 0

Dr Murugu yafunguye amarembo mu Rwanda, arasaba kumwizera ubundi amibe...

Dr Peter Murugu ukomoka muri Kenya ni umuvuzi ukoresha ibimera, akavura...
2 March 2019 Yasuwe: 2356 1

Mu gahinda kenshi Dr Byamungu wakoraga muri BRD n’abana be 4 bapfiriye mu...

Dr Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Banki y’Igihugu...
12 January 2019 Yasuwe: 12104 2

Imodoka yavaga mu mugi yerekeza Nyabugogo yataye umuhanda igonga abantu 7...

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe wo mu muhanda yavuze ko imodoka yo mu...
11 January 2019 Yasuwe: 5440 1

Umunyamideli w’umunyarwandakazi witeguraga gukora ubukwe vuba yapfuye...

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku...
9 January 2019 Yasuwe: 5186 0