skol
fortebet

Umunyemari Nkubiri byavugwaga ko yapfuye aracyariho

Yanditswe: Tuesday 03, Nov 2020

Sponsored Ad

Umunyemari Alfred Nkubiri ufunzwe akurikiranyweho ibyaha byo guhombya leta,ararembye cyane, nyuma yo kuvanwa kuri Gereza ya Mageragere igitaraganya, akajyanwa mu Bitaro bya CHUK.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo Bwana Nkubiri Alfred nyiri sosiyete ENAS imenyerewe mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda,yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi bukomeye yari amaranye iminsi.

Muri iki gitondo nibwo haramutse amakuru yavugaga ko Bwana Nkubiri Alfred yatabarutse ariko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Gakwaya Uwer Pelly, yabwiye IGIHE ko Nkubiri ari muzima, ndetse ko ari kwitabwaho n’abaganga muri CHUK.

Ati “Nimuzima nta kibazo.”

Ikinyamakuru Taarifa cyatangaje ko mu masaha ya nijoro ku wa Mbere, ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere bwajyanye uyu munyemari Alfred Nkubiri kuvurizwa ku Bitaro bya Kaminuza (CHUK) arembye cyane byo gupfa.

Raporo ya muganga kiriya kinyamakuru cyabonye, ivuga ko Nkubiri yari arembye cyane afite ibibazo bikomeye by’ubuzima, dore ko asanzwe arwaye indwara zikomeye zirimo diabetes (igisukari), hypertension (umuvuduko w’amaraso), ndetse ngo yari afite kuruka no gucibwamo.

Nkubiri ari muri ba rwiyemezamirimo 12, icyenda bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza miliyari zisaga 9 Frw muri gahunda yo kugeza ifumbire ku bahinzi, baregwa ko zitakoreshejwe uko bikwiye n’amafaranga yazo ntagaruzwe.

Nkubiri Alfred umaze amezi 4 afunzwe,ahorana uburwayi ndetse yarwariye mu bitaro bitandukanye byo muri Kigali biirmo ibyitiriwe Umwami Fayisari, ibitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali CHUK, ibyo ku Muhima n’ibyo kwa Kanimba.

Abunganizi ba Nkubiri baheruka kugaragariza urukiko ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwa adafunzwe, kuko iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rugiye kuburanwa mu mizi.

Byongeye, Nkubiri w’imyaka 69 yagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw nk’ingwate.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Nkubiri arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso ariko uyu we avuga ko Ubushinjacyaha bwamaze kubona ibimenyetso bityo ko nta mpungenge z’uko hari ibyo azasibanganya.

Muri Kanama uyu mwaka,nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyemari wikorera ku giti cye Alfred Nkubiri akomeze agafungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.

Bwana Nkubiri yahakanye gukora intonde mpimbano, yavuze ko uwahabwaga ifumbire ari uwabaga yerekanye itike (voucher) yatanzwe na ministeri y’ubuhinzi.

Yahakanye kwishyuza ashyira mu mufuka we, avuga ko kwishyuza byakorwaga afatanije n’ubuyobozi bw’uturere na Minsiteri y’ubuhinzi.

Avuga ko inshuro zose yashyikirizaga intonde z’abishyuye iyo ministeri, ngo nta na rimwe izo lisiti zigeze zinengwa cyangwa ngo zisubizwe inyuma kuko zagaragayemo uburiganya.

Me Hubert Rubasha umwunganira yavuze ko Nkubiri yubahirije amasezerano yagiranye na Leta yo gutanga ifumbire ku baturage bagombaga kuyihabwa.

Yavuze ko mu 2013, umukiliya we yahawe ibaruwa ya ministeri y’ubuhinzi imuhanaguraho umwenda wa miliyari 1.6 yagombaga kwishyurwa n’abahinzi ariko batashoboye kubona ubwishyu kubera izuba rwatumye badasarura.

Ibi byaha Nkubiri yashinjwaga,ngo yabikoze guhera mu 2007 leta itangiza gahunda yo gufasha abahinzi kubona ifumbire ibicishije ku banyemari bikorera, barimo Alfred Nkubiri na bamwe mu bandi bafunze.

Nkubiri Alfred aburana ahakana ibyaha aregwa.Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 05 Ugushyingo 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa