skol
fortebet

Umusaza w’umurundi utazi gusoma yavuye muri America aje kureba Rugagi

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Masumbuko Abedenego, umusaza w’umurundi umaze imyaka 9,yibera muri America yafashe umwanzuro wo gushakisha uburyo yaza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aje kureba no kwicara mu iteraniro riyobowe na Bishop Rugagi Innocent.
Uyu musaza Masumbuko wivugira ko atazi gusoma, uhamya ko Imana yamuyoboye mu rugendo rwe kuva muri America kugeza ageze ku cyicaro cy’Abacunguwe mu mugi rwagati, ntakibazo na kimwe agize.
Umusaza yageze ku Rusengero ku wa mbere Tariki 14/08/2017,ku mugoroba, kandi akaba (...)

Sponsored Ad

Masumbuko Abedenego, umusaza w’umurundi umaze imyaka 9,yibera muri America yafashe umwanzuro wo gushakisha uburyo yaza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aje kureba no kwicara mu iteraniro riyobowe na Bishop Rugagi Innocent.

Uyu musaza Masumbuko wivugira ko atazi gusoma, uhamya ko Imana yamuyoboye mu rugendo rwe kuva muri America kugeza ageze ku cyicaro cy’Abacunguwe mu mugi rwagati, ntakibazo na kimwe agize.

Umusaza yageze ku Rusengero ku wa mbere Tariki 14/08/2017,ku mugoroba, kandi akaba nta hantu na hamwe handi yanyuze, kuko yavuye ku Kibuga cy’indege cya Kanombe ahitira ku Rusengero.

Umusaza yatangarije umunyamakuru uburyo yamenye Bishop Rugagi Innocent, yagize ati: ” Ubundi mbona Bishop ubwa mbere, hari ahantu nari natembereye ngezeyo nsanga bari kurebe kuri computer uyu Bishop nanjye ndareba. Ariko byarantangaje cyane kuko nabonaga akora ibitangaza bidasanzwe, asengera abantu bose mu izina rya Yesu kandi bagakira.Ubwo yashoje ayo materaniro yarebaga, yaje gutangaza ko mu kwezi kwa karindwi bazatangira amasengesho y’iminsi 67, ubwo mu mutima wanjye nahise ngambirira ko ngomba gushaka uburyo naza nanjye nkazifatanya n’abandi muri aya masengesho, ndetse nkabona na Bishop Rugagi amaso ku maso, kuko numvaga mu bihe byanjye nsigaje, nzaba mbonanye n’umuntu wagaciro cyane.”

Mu magambo ye yagize ati: ” Ubundi maze kubitekereza nahise mbibwira abana banjye, n’ubwo batabyumvaga ntangira gushaka passport, maze Imana iramfasha sinatinda no kuyibona, mpita nyibona mu minsi mike, ahubwo ntangira gushaka uburyo nzabona ticket.

Nasabye abantu benshi batandukanye, kuko nabagezagaho icyifuzo cyanjye ko nshaka kujya mu materaniro n’amasengesho y’iminsi 67 kwa Bishop Rugagi. Ubwo nabwo Imana yaranfashije tike(ticket) nayo ndayibona. Nsigarana ikibazo cyo gucibwa intege nabantu batandukanye, bambwira ngo ntabwo byashoboka ko nazigeza I Kigali kandi ntazi gusoma. Ariko nababwiye ko Imana izabikora kandi nkagerayo neza nta kibazo. Kandi koko niko byagenze.

Ati: Imana yarabikoze byose bigenda neza mbona ngeze ku Rusengero gutyo.

Kuwa Gatatu Tariki 16/08/2017,iri teraniro riba ryitabiriwe n’abantu benshi cyane baturutse mu Isi yose, uyu Musaza Masumbuko nibwo nawe yaje ku nshuro ye yambere hanyuma nyuma y’Iteraniro adutangariza ibi bikurikira: Ati” Uyu mukozi w’Imana yantangaje cyane, ahubwo none nibwo nabonye byinshi kurusha ibyo nari narabonye kuri computer. Nabonye azura abantu bameze nk’abapfuye, bazaga batakaje ubwenge bwose akabasengera bagakira, nabonye aho abantu bata imbago bakagenda n’amaguru yabo. Nabonye abo yirukanamo amapepo akabavamo bakaba bazima,….

Ikindi asengera amazi abantu bakayanywa bagakira indwara zabo. Nanjye naje ntameze neza ariko maze kunywa amazi yasengeye, nahise numva ngize impinduka mu mubiri wanjye.”

Umusaza Masumbuko yavuze ko ntacyifuzo kinini cyane yazanye ngo Bishop amusengere, gusa ngo yumvaga kubonana n’umuntu w’Imana udasanzwe nka Bishop Rugagi, ari ikintu yumva azaba yaragezeho cy’umumaro mu buzima bwe. Ikindi yongeyeho, yavuze ko yaje yizeye ko nabonana nawe gusa imbonankubone n’ibitagenda neza byose, bizahita bigenda neza.

Mu magambo ya Masumbuko yakomeje yumvikanisha ko icyamuzanye kimukura muri America ari Uguterana mu Itorero riyobowe na Bishop Rugagi. Yagize ati:
“Abantu bamwe na bamwe bo mu muryango, bamaze kumenya ko nd’ino bifuje ko baza kuntwara nkajya kubasura, nkaba iwabo nkazajya nza guterana, ariko narabangiye, kuko sicyo cyanzanye, naje nje gusenga muri aya masengesho y’iminsi 67, kugeza ubwo nzasubira muri America ku Itariki 05/09/2017.”

Bishop Rugagi Innocent, umuhanuzi abantu benshi ku Isi bifuza kubonana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa