skol
fortebet

Umuyobozi Mukuru wa OMS ategerejwe I Kigali

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima ategerejwe mu Rwanda mu kwezi gutaha k’ Ugushyingo.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi na bagenzi barimo abaminisitiri 15 bo mu bihugu bitandukanye bazitabira inama mpuzamahanga yagutse yiga ku kuboneza urubyaro n’ akamaro ko kuboneza urubyaro ku bukungu bw’ igihugu.

Iyi nama izitabirwa n’ abantu bagera ku 3500 barimo abashakashatsi, abahagarariye za guverinoma, uwahoze ari Perezida wa Chili n’ abandi nk’ uko byatangajwe na Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018.
Yagize ati “Abo bantu bose bazaba baje kuganira ku ruhare rwo kuboneza urubyaro mu bukungu bw’ igihugu, mu kugabanya ubukene”

Minisitiri Gashumba avuga ko u Rwanda rwemera ko kuboneza urubyaro bifite akamaro ku bukungu bw’ igihugu akavuga ko byagaragajwe n’ ubushakashatsi. Avuga kandi kuboneza urubyaro bigabanya imfu z’ ababyeyi.

Ati “Umubyeyi ubyara abana benshi b’ indahekana ntabone umwanya wo kuruhuka , ntabobone umwanya wo kwiyitaho aba afite ibyago byinshi byo gutya abayara. Ibi nabyo byagaragajwe n’ ubushakashatsi”

Minisitiri Gashumba asaba abadashyigikiye gahunda za Leta zo kuboneza urubyaro ko bajya bagaragara uruhare rwabo mu kurinda abana kugwingira no kurinda amakimbirane yo mu ngo. Gusa avuga ibi ariko anavuga ko u Rwanda rwemera ko abana ari imbaraga z’ igihugu ngo, niyo mpamvu u Rwanda rutabuza abanyarwanda kubyara ahubwo rubashishikariza kubyara abo bashoboye kureba.

Musenyeri muri Kiliziya gatolika mu Rwanda Smaragde Mbonyitege yigeze kuvuga ko kubyara abana benshi udashoboye kubarera ari ukubabaza Imana.

Abanyarwandakazi 510 000, ni ukuvuga 19%, ubushakashatsi bwerekanye ko bifuza serivise zo kuboneza urubyaro ariko batarabigeraho.

Iyi nama yagutse yiga ku kuboneza urubyaro izabera I Kigali tariki 12- 15 Ugushyingo 2018. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka, icyo gihe yasuye urwibutso rwa Nyamata nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’ indege cya Kigali na Minisitiri Dr Gashumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa