skol
fortebet

Umuyobozi mukuru wa WHO Dr. Tedros yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku rwego rw’Isi Tedros Adhanom aratangaza ko aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere nyuma y’imyaka mike ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kubera isomo ibindi bihugu ko ubumwe ari ishingiro ry’iterambere rirambye.
Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso, kunamira imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45 no gushyira indabo ku mva (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku rwego rw’Isi Tedros Adhanom aratangaza ko aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere nyuma y’imyaka mike ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kubera isomo ibindi bihugu ko ubumwe ari ishingiro ry’iterambere rirambye.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso, kunamira imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45 no gushyira indabo ku mva baruhukiyemo, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibabaje, ariko ko bikwiye kubera amahanga isomo.

Mu butumwa yatanze, yagize ati, ’’Nkuko mubizi hari abahakana birababaje. Ibi byarabaye kandi ntibikwiye ko byakongera kubaho ukundi. Byakoze ku mutima birenze ubumuntu, ariko ikingenzi ni ukwigira ku byabaye no guharanira ko bitazasubira. U Rwanda rwabikuyemo isomo niyo mpamvu uyu munsi rwunze ubumwe kandi biragenda neza. n’isi rero ikwiye kurwigiraho.’’


Dr.Tedros ejo kuwa kane yasuye ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, kifashishijwe mu kugaragariza aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye mu rwego rw’ ubuzima ndetse no kwegereza abaturage serivisi z’ ubuzima.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa