skol
fortebet

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar,perezida wa Namibia na Gianni Infantino bageze I Kigali mu birori byo guhemba indashyikirwa mu kurwanya ruswa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ngarukamwaka by’ababaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa bya ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ byabereye I Kigali.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere,nibwo uyu muyobozi w’ikirenga yageze mu Rwanda,yakirwa na nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi bihembo bya‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’] bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

Ibi bihembo n’ubwa mbere bitangiwe ku mugabane wa Afurika nyuma y’aho Qatar yemeye ko bibera mu Rwanda,muri Kigali Conventional Centre.Emir wa Qatar yaherukaga gusura u Rwanda muri Mata uyu mwaka.

Uretse uyu Emir wa Qatar, Perezida wa Namibia Hage Geingob nawe yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibi birori.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino na we yageze mu Rwanda, muri ibi birori byo gutanga ibihembo ngaruka mwaka ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa