skol
fortebet

Umwana wari ufite ikibyimba kiruta umutwe we yavuriwe CHUK arakira nyina yishyura ibihumbi 15

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

Umwana wo mu karere ka Kayonza wavukanye ikibyimba kinini cyane kiruta umutwe we arinacyo gifite umusatsi, bigatuma hari abakeka ko uwo mwana yavukanye imitwe ibiri yavuriwe I Kigali mu bitaro bya CHUK arakira nyina yishyura ibihumbi 15 by’ amafaranga y’ u Rwanda.
Uwo mwana w’umukobwa yatwiswe nk’abandi avuka ku itariki 26 Mutarama 2017 mu kagali ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza. Uyu mwana yavukanye ikibyimba mu mutwe agaragara nk’ufite imitwe ibiri kuko cyarutaga umutwe (...)

Sponsored Ad

Umwana wo mu karere ka Kayonza wavukanye ikibyimba kinini cyane kiruta umutwe we arinacyo gifite umusatsi, bigatuma hari abakeka ko uwo mwana yavukanye imitwe ibiri yavuriwe I Kigali mu bitaro bya CHUK arakira nyina yishyura ibihumbi 15 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

Uwo mwana w’umukobwa yatwiswe nk’abandi avuka ku itariki 26 Mutarama 2017 mu kagali ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza. Uyu mwana yavukanye ikibyimba mu mutwe agaragara nk’ufite imitwe ibiri kuko cyarutaga umutwe we akaba ari nacyo cyariho umusatsi.

Yavukiye ku kigo nderabuzima cya Rukara nyuma yo kubona ubwo burwayi abaganga bahita bamwohereza mu bitaro bya Gahini aho yavuye yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Agejejwe i Kigali mu kwezi gushize, tariki 21 Mata 2017 yaje kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga muri CHUK bayobowe na Dr Muneza Severien ubaga imitsi n’ibindi bijyanye n’ indwara zifitanye isano n’ubwonko .

Mu minsi ya mbere nk’uko Dominic Muvuna Munyawera wari uri mu itsinda ry’abagiraneza ryamugejeje kwa muganga, ngo hari abantu bari baragiriye inama umubyeyi ko uwo mwana yamuhuhura aho kumugorera ubusa.

Nk’ ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo icyatangaje umuryango n’inshuti bakurikiranaga kandi bagasura Niyigena Claudine, ni uko kubaga icyo kibyimba uwo mwana yari afite byatwaye amafaranga ibihumbi cumi na bitanu by’amanyarwanda (15000 Frw), aho bari biteze gushakisha inkunga yo kumuvuza mu bihugu byateye imbere. Aya mafaranga yatanzwe mu kumuvura akaba yarabaye make kubera ko umubyeyo yari afite ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Yagize ati “ Umubyeyi we abaturanyi bamugiraga inama yo kwiyicira umwana aho gukomeza kumugorera ubusa, ariko ubu yarakize ndetse nta muntu wamenya ko yigeze kubagwa, ikindi gitangaje ni uburyo yavujwe ku mafaranga ibihumbi 15000 gusa.”


Ubu ahari ikibyimba nta kintu gihari, hanatangiye kumera umusatsi

Iyi ndwara ni bwoko ki?

Dr Muneza Severien yavuze ko iyo ndwara izwi nka Encephalocele ifata umwana akavuka umutwe udafunze neza, bigatuma hari igice cy’ubwonko n’ibindi by’imbere mu bwonko biba inyuma.

Yakomeje atangaza ko nubwo idakunze kuboneka , atari indwara idasanzwe mu buvuzi ku buryo ngo ishobora kuboneka mu bana hagati ya babiri na batanu mu 10,000 bavuka nubwo 20% byabo (bya 10.000) bapfa bataravuka.

Iyo ndwara ngo usibye kuba yabagwa nta bundi buryo bubaho bwo kuyivura, gusa ngo abakira baba ari bake. Ati “ Nko mu bihugu byateye imbere, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagera kuri 25% mu babazwe bashobora gupfa cyangwa nyuma yaho bakagira ikibazo kuko haba hari ibice bikomeye by’ubwonko biba biri muri icyo kibyimba bishobora kwangirika.”

Dr Muneza avuga ko kuva mu 2006 abana bagera ku 10 bafite ubwo burwayi bamaze kuvurirwa muri CHUK ariko ngo Niyigena we byari bikabije cyane.

Iterwa n’iki?

Encephalocele ni idwara iterwa n’uko umubyeyi aba atarabonye indyo yuzuye mu gihe yari atwite no kubura vitamini ya acide folique iboneka mu mboga.

Dr Muneza avuga ko hakenewe ubuvugizi n’inkunga mu gufasha abarwayi badasobanukiwe bakagana ibitaro hakiri kare mu gihe abaganga ba CHUK bavuye Niyigena Claudine, bemeza ko buriya burwayi bufitwe n’abandi benshi ariko batazi aho bakwivuriza.

Ibi bituma bamwe bahitamo ubuvuzi gakondo, abandi nabo bakajya mu mahanga ndetse bagatanga n’ibya mirenge kubera kutamenya ko ubushobozi bwo kubavura buhari mu bitaro bikuru byo mu Rwanda. Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu kuvura iyo ndwara babiri gusa.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano yooo Imana ishimwecyane

    ariko kuberuki abantu batizera,ubwo uwomuziranenge niwe bavugaga kwadakwiriye kubaho?!

    nuko biragaragaza iterambere abanyarwanda bagezeho rwose pe utakwishimira kuba mu iki gihugu sinzi uko yaba ameze inzego zose zatejwe imbere, gahunda zifasha abaturage ziratekerezwa kandi zishyirwa mubikorwa mituelle, girinka, ubudehe,....... ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza

    UYU MUGANGA IMANA IZAMUHE IGIHUGU CYO MWIJURU CYO KITABAMO IBIBAZO.
    IGIHUGU GIKENEYE ABANDI BAGANGA BAMINUZA MURI IZO NDWARA.

    Genda Rwanda uri nziza !!!!!!!!!!!!

    uyu muganga IMANA imuhe imigisha myishi kandi ikomeze imuhe ubwenge bwishi

    uyu muganga IMANA imuhe imigisha myishi kandi ikomeze imuhe ubwenge bwishi

    uyu muganga IMANA imuhe imigisha myishi kandi ikomeze imuhe ubwenge bwishi

    uyu muganga IMANA imuhe imigisha myishi kandi ikomeze imuhe ubwenge bwishi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa