skol
fortebet

Umwongereza kabuhariwe mu kubaga umutima agiye gufatanya n’ u Rwanda kubaka ikigo kivura umutima

Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyamisiri w’ Umwongereza umaze kubaga abarwayi b’ umutima barenga 20 000 wananditse ibitabo bitandukanye ku ndwara y’ umutima agiye gufatanya n’ u Rwanda kubaka mu bitaro bya Gisirikare by’ u Rwanda I Kanombe ikigo cy’ ikitekererezo mu kuvura indwara z’ umutima zihitana abarenga ibihumbi 600 buri mwaka ku isi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena, Prof sir Magdi Habib Yacoup wavukiye mu Misiri yasuye ahazubakwa iki kigo ari kumwe n’ umugore w’ inzobere mu gukora ibishushanyo mbonera by’ inyubako.


Uyu mugore Mrs Julia Backhaus niwe uzakora igishushanyo mbonera cy’ inyubako y’ iki kigo

Amaze gusura iki kibanza no kuganira na Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba n’ umuyobozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cyita ku buzima Dr Condo Jeanine n’ abaganga bavura indwara z’ umutima mu Rwanda, Prof. Sir Yacoub yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe no gufatanya n’ u Rwanda umushinga ufitiye Abanyarwanda akamaro.

Yagize ati “Nejejwe no kuba ndi hano uyu munsi, aho tugiye kubaka ikigo cy’ ikitegererezo mu kuvurwa indwara z’ umutima, kizajya gikorerwamo amahugurwa, ubushakashatsi, no gukumira indwara z’ umutima. Ni iby’ agaciro cyane gufatanya kuko buri umwe muri twe atakora wenyine. Nidufatanya Abanyarwanda bazabyungukiramo”


Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko Prof. Sir Yacoub yifuje gufatanya n’ u Rwanda kubaka Ikigo kivura kikanakorerwamo ubushakatsi ku ndwara y’ umutima agaragaza ko iki kigo kije ari igisubizo ku Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda rufitemo inyungu nini cyane kuko nitugira abaganga benshi babasha kuvura iyi ndwara, bizafasha abaturage batabashaga kugera kuri ubwo buvuzi navuga buhambaye, tuzagabanya imfu ziterwa n’ indwara z’ umutima, bizanagabya ingengo y’ imari yajyaga ijya kuvuza Abanyarwanda hanze”

Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare by’ u Rwanda biri I Kanombe Colonnel Dr Jean Paul Bitega yavuze ko batewe ishema no gutanga ubutaka buzubakwaho ikigo cy’ ikitegererezo mu kuvura indwara z’ umutima.

Ati “ Tunejejwe no kwakira Prof Sir Jacoub, ni umuprofeseri w’ icyamamare waje kureba ubutaka twahaye Future foundation(umuryango washinzwe na Sir Yacoub) bwo kubakaho ikigo kivura indwara z’ umutima. Nk’ ibitaro bya gisirikare by’ u Rwanda dutewe ishema no gutanga ubutaka kugira ngo uno mushinga ukorerwe mu Rwanda by’ umwihariko muri ubu butaka”.

Iki kigo kizatangira kubakwa umwaka utaha niba nta gihindutse.

Dr Rusingiza Emmanuel uvura umutima mu bitaro bya CHUK agaragaza ko iki kigo nicyuzura abaganga bavura umutima bazumva baguwe neza kuko baterwaga ikibazo no gusuzuma umurwayi bakabona uburwayi nyamara ntacyo bari bubukoreho.


Muri aba baganga b’ umutima Dr Rusingiza ni uwambaye ishati y’ ubururu

Yagize ati “ Iyo turi imbere y’ umurwayi tudashobora gusubiza ikibazo afite twumva tuvuze icyizere. Kuba iki kigo kigiye kubakwa biratunyuze”

Mu Rwanda hari abarwayi b’ indwara z’ umutima barenga 38 000, muri bo abarenga 1000 bakeneye kubagwa. U Rwanda abaganga b’ indwara y’ umutima ni 9 gusa barimo batatu bavura indwara z’ abana, na 6 bavura abantu bakuru gusa muri aba 6 batatu bamaze kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru nubwo bakiyambazwa by’ amabura kindi.

Prof. sir Yacoub yemereye u Rwanda ko bitarenze amezi abiri azatangira guhugura abaganga 6 bakagira ubumenyi bwo kubaga umutima. Yanemereye u Rwanda ko abarwayi b’ umutima bajya bajya kwivuriza mu bigo bivura umutima afite mu Misiri no mu Bwongereza.

Gukora imyitozo ngorobamubiri, kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi no kwirinda inzoga n’ itabi nibwo buryo bw’ ibanze bwo kwirinda indwara z’ umutima zihitana abantu 610 000 buri mwaka nk’ uko bigaragazwa n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS.


Prof. Sir Yacoub aganira na Minisitiri Dr Gashumba n’ umuyobozi w’ ibitaro bya gisirikare by’ u Rwanda Colonnel Dr Jean Paul Bitega


Prof. Sir Yacoub amaze kubaga abarwayi b’ umutima barenga ibihumbi 20

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa