skol
fortebet

Ururimi rw’Ikinyarwanda rwashyizwe kuri Google Translate

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Urubuga rwa Google rwemeje ko uyu munsi rwamaze kongera indimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu guhindura indimi z’amahanga, Ikinyarwanda kikaba kiri muri ziriya ndimi eshanu.

Sponsored Ad

Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri Turkménistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa.

Bigiye kujya byoroha guhindura amagambo y’ikinyarwanda ukayashyira mu zindi ndimi zirenga 100 zisanzwe muri Google Translate cyangwa se amagambo y’izo ndimi ukayashyira mu Kinyarwanda.

Isaac Caswell wakoze software ya Google Translate yavuze ko ari ubwa mbere kuva mu myaka ine ishize ururimi rushya rwongewe muri iriya application.

Mangingo aya Google Translate ifite indimi 108, ikaba kandi ifite uburyo bwo kuzivuga mu majwi ku buryo uzikoresha ashobora kugira ubushobozi bwo kuvugana n’abantu miliyoni 75.

Igiswahili ni rwo rurimi rukoreshwa muri Afurika y’Iburasirazuba rwari rusanzwe muri Google Translate.

Ibitekerezo

  • Ntibikunda muratubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa