skol
fortebet

Utubari 9600 tumaze gufungwa hirya no hino kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase,yatangaje ko kubera ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19,hamaze gufungwa utubari 9600 two hirya no hino mu gihugu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye, Minisitiri Shyaka yavuze ko hafunzwe utubari 9600 mu mezi 5 gusa ashize.

Yakomeje ati “Mbahaye urugero,kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza ejo, ku bufatanye na Polisi twafunze utubari twasanze dukora, dusaga 9600, ntabwo nibeshye.

Urebye muri uku kwezi konyine kwa 12, guhera ku itariki 1 kugeza kuya 9, twafunze utubari 347 mu gihugu hose. Ni ukuvuga ngo iki kintu cy’utubari, ni ikibazo. Kandi mu kabari bitangira harimo metero, ariko bikarangira byabaye ubusabane, uko niko kuri.

Avuga ku mpamvu utubarri dukomeje kuba twinshi,Prof.Shyaka yagize ati “Dukomeje kuba twinshi kubera ko uko ubuzima bugenda bugaruka,ibyari utubare byahindutse resitora mu mpapuro,mu mikorere bikongera bigakora nk’utubari.Iyo bimeze gutyo inzego z’umutekano n’ubuyobozi iyo zisanze bimeze bityo ziragufungira,uretse ko nta n’unafite icyemezo cy’akabari.

Abanyarwanda barasa nk’abafite inyota y’inzoga ikabarangaza bakibagirwa ko bafite ikibazo cy’icyorezo.Mu nzego zishyira mu bikorwa ari polisi n’inzego zibanze zirakurikirana,zirahana,ziraca nayo mafaranga ariko ingeso nticika.

Dukeneye ubufatanye bw’inzego zose no kureba icyo twakora tugaca intege iki gikorwa kuko utubari nidukomeza gukora ntabwo uzabuza abantu bamaze kunywa 3,4,5 guhoberana,bizaruhanya,ntabwo uzabuza abantu bahoze basangira gusohoka bafatanye cyangwa ngo ubwire abantu kwambara agapfukamunwa kandi barimo kunywa byeri…Utubari turatubona kandi hose,nikibazo tugomba gufatana uburemere.”

Ku kibazo cy’Ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19,Minisitiri Ngamije Daniel yagize ati “

Ikiri gutera ubwiyongere bwa COVID-19 muri iyi minsi ni abantu bahisemo kumva nabi amabwiriza yo kwirinda, bakadohoka. Nk’abantu bajya mu tubari bahinduye restaurants, bakamarana amasaha batambaye udupfukamunwa, biyongerera ibyago byo kwandura. Hari kandi n’abacuruzi twagiye dufata bajya mu mahanga bagaruka bagahimba ibyangombwa byemeza ko batanduye coronavirus.

Dusigaje igihe gito urukingo rukaboneka, ntabwo ari cyo gihe cyo kudohoka, ahubwo dukwiye gukaza ingamba kugira ngo ruzasange duhagaze neza. Mu mezi atatu ari imbere urukingo ruzaba rugeze mu gihugu. Kubera ko twabashije guhangana n’icyorezo hari ibihugu byinshi byemeye gukorana ubucuruzi natwe kubera twashyizwe mu cyiciro cy’abafite ubwandu buringaniye. Tudohotse tukananirwa guhangana n’iki cyorezo hari ibyinshi twahomba nk’igihugu.

Umuvugizi wa polisi,CP John Bosco Kabera yavuze ko mu mezi icyenda ashize hafashwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 "nta gihe twigeze tubona abantu badohotse batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe".

Mu kutubahiriza amabwiriza hatanzwe ingero zirimo nka za ’restaurants’ zisigaye zarahinduwe utubari, kudahana intera no kutambara agapfukamunwa cyangwa kukambara nabi.

CP Kabera yavuze ko no mu minsi mikuru yegereje, abantu badakwiye gutezuka ku mabwiriza, ati: "Turabamenyesha ko coronavirus itagira Noheli cyangwa ubunani".

Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) igizwe n’ibihugu 96 bizahabwa urukingo, kandi ko rwamaze gutanga ubusabe bwarwo.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda iri mu bihugu 96 biri muri gahunda yo kubona urukingo, binyuze mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gukwirakwiza inkingo (Gavi). Ubusabe twarabukoze ndetse twatanze n’imibare y’abayikeneye.

Mu cyiciro cya mbere 20% y’Abanyarwanda nibo bazabona izo nkingo. Turi no kunoza gahunda yo kuganira n’ibihugu by’inshuti bizabona urukingo ku buryo byaruduha. Turi kwitegura ku buryo tuzaba mu ba mbere muri Afurika bazarubona.

Nubwo inkingo zigorana mu kuzibika, turiteguye ku buryo bwo kuzibika. Yewe n’urukingo rwa Pfizer rusaba kubika ku kigero cya dogere -70C ndetse n’urwa Moderna n’izindi, turi mu myiteguro ku buryo twabasha kuzibika neza.

Abantu 20% ba mbere bazahabwa izo nkingo nta kiguzi bazasabwa, bazaziherwa ubuntu. Gusa hari n’ibiganiro by’uko umubare wakongerwa ukagera kuri 60%.”

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda - ku wa mbere haraba hashize amezi icyenda - abarenga 6,500 baranduye, muri bo abarenga 5,800 barakize, naho abantu 56 muri bo cyarabishe, nkuko imibare ya MINISANTE ibigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa