skol
fortebet

Yatawe mu nzu y’ ubukode azira kubyara abana bafite ubumuga bw’ uruhu

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Muhoza Janvière wari warashakiye mu karere ka Gisagara yugarijwe n’ ubukene nyuma yo gutabwa n’ umugabo bari barashakanye azira kubyara abana babiri bafite ubumuga by’ uruhu rwera.
Muhoza w’imyaka 21 y’amavuko, yifasha kurera abo bana. Umukuru afite umwaka n’amezi umunani naho umutoya afite amezi arindwi.
Avuga ko amaze kubyara umwana wa kabiri umugabo yamutaye atanategereje ko ava mu bitaro. Icyo gihe ngo bari batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.
Agira ati “Umwana (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Muhoza Janvière wari warashakiye mu karere ka Gisagara yugarijwe n’ ubukene nyuma yo gutabwa n’ umugabo bari barashakanye azira kubyara abana babiri bafite ubumuga by’ uruhu rwera.

Muhoza w’imyaka 21 y’amavuko, yifasha kurera abo bana. Umukuru afite umwaka n’amezi umunani naho umutoya afite amezi arindwi.

Avuga ko amaze kubyara umwana wa kabiri umugabo yamutaye atanategereje ko ava mu bitaro. Icyo gihe ngo bari batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.

Agira ati “Umwana wa kabiri namubyariye i Kansi. Yangemuriye rimwe gusa aje kureba uko ameze, asanga ameze nka mukuru we. Nageze mu rugo nsanga yarigendeye.”

Umugabo amuta ngo babaga mu nzu bakodeshaga. Yabonye asigaye wenyine, asubira mu Murenge wa Tumba avukamo.

Aho i Tumba na ho ntahafite inzu yo kubamo kuko ubu acumbikiwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge mu macumbi y’abarimu ataruzura. Gusa ariko ubwo buyobozi buvuga ko buri gushaka uko yakubakirwa.

Aho aba atunzwe no guca inshuro ahingira abantu, ubundi agashaka abo amesera. Iyo atabonye uwo akorera, atora inkwi ajya gucuruza mu isoko. Ikimukomerera kurushaho ariko ngo ni ukubura umuntu asigira umwana we mukuru.

Ati “Iyo mbonye nk’ikiraka mu mujyi cyo kumesa, nsiga mukingiranye. Kuko n’ubundi iyo namujyanye ku zuba, uruhu rwe rurisatagura nkaza amaraso avirirana.”

Nubwo uyu mubyeyi adafite aho yerekerana abana, afite bene wabo na nyirakuru badashaka no kumucumbikira kubera ko bavuga ko yabyaye ishyano.

Ati “Mfite mukecuru ubyara mama. Nkimara guhahanwa n’imiryango y’iwabo w’umugabo, naragiye ndamubwira nti ‘mukecuru ko ufite inzu, aho kugira ngo nkomeze nirukanke, waretse nkaza nkabona aho nicarika abana nkajya njya kubacira inshuro mfite n’aho mbasiga!”

Uwo mukecuru yaramubwiye ngo “jyana ako gahinda kawe, cyangwa mo kimwe uzabajyane iwabo ubundi ugaruke tubane niba wumva ari byo ushaka. Mu gihe ugifite abo bana ntuzankandagirire hano.”

Muhoza ni imfubyi itagira se na nyina. Avuga ko ari yo mpamvu yashatse umugabo afite imyaka 18 gusa. Ngo yatekerezaga ko agize urugo byibura byamufasha kubaho afite amahoro mu mutima ariko ntibyamugendekeye uko yabitekerezaga.

Avuga ko azakomeza kwita ku bana be, gusa ngo uwamufasha byibura akamuha mituweri zabo kugira ngo ajye abasha kubavuza barwaye.

Ubwo bumuga bw’uruhu buturuka ku babyeyi bombi

Dr. Emmanuel Kanimba uvura indwara z’uruhu ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) yabwiye KT ko abavukana ubu bumuga baba babikomora ku babyeyi bombi.

Agira ati “Bituruka ku ruhererekane rwo mu miryango. Urwo ruhererekane rufitemo uturemangingo ngiro bita ‘genes’.

Utwo turemangingo tuba twaravuye mu mwanya watwo cyangwa karatakaye karavuyemo cyangwa twaragize akabazo gatoya. Iyo abantu babiri bahuye bafite ako karemangingo kagize ikibazo, babyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu.”

Akomeza avuga ko uriya mugabo aramutse ashatse undi mugore akagira ibyago agasanga na we yifitemo uturemangingo dufite ibibazo nka Muhoza, ashobora kongera kubyara abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Ariko ngo aramutse ashatse utatwifitemo, ashobora kubyara abana badafite buriya bumuga bugaragara inyuma, ariko bashobora kuba babwifitemo mu mubiri ku buryo na bo hari igihe bo cyangwa ababakomokaho bazabyara abana bafite ubugaragara inyuma.

Uyu muganga kandi avuga ko mu rwego rwo kwirinda kubyara abana bafite bene ubu bumuga bw’uruhu, abantu bafitanye isano ya bugufi badakwiye gushakana.

Anavuga ko abafite bene ubu bumuga bakunze kurwara kanseri y’uruhu, n’amaso yabo akaba atabona neza. Ibi biterwa n’uko kuri bo uturemangingo tubyara umusemburo witwa “Melanine” ari na yo itanga ibara ry’uruhu ikanakingira umubiri imirasire y’izuba, bo nta two baba bafite.

Abafite ubwo bumuga bw’uruhu ngo baba bagomba kwambara ingofero no kwambara imyenda yo ifite amaboko maremare, n’amapantaro agera hasi, kandi bakazamura ikora ry’ishati kugira ngo imirasire y’izuba itagera mu ijosi.

Hari amavuta yabugenwe arinda izuba baba bagomba kwisiga mu gitondo no ku manywa igihe izuba ryacanye cyane. Kubera ko aya mavuta ahenze, mu bihugu bigaragaramo abantu benshi bafite ubumuga bw’uruhu hari imiryango ibafasha kuyabona.

Icyakora abo mu Rwanda bo ngo bene ubu bufasha ntabwo baratangira kujya bahabwa, n’ubwo ihuriro ry’abaganga b’uruhu babakoreye ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE).

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize, bwagaragaje ko mu Rwanda abafite ubumuga bw’uruhu batageraga ku 100.

Ariko mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba nka Tanzaniya no mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika ho haboneka benshi kuko abantu hagati ya 1 ku 1500 kugeza kuri 1 ku 5000 ubasangana ubu bumuga.

Mu Burayi no muri Amerika ho, ubu bumuga ubusangana umuntu umwe ku bihumbi 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa