Gisozi: Umugabo wari ku kabari akina igisoro yikubise hasi ahita apfa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 16 November 2018 Yasuwe: 2288

Umugabo w’ imyaka 47 y’ amavuko yituye hasi bitunguranye ahita apfa, umugore we yasabye ko hatagira umuntu n’ umwe utabwa muri yombi azira urupfu rw’ umugabo we kuko ngo umugabo we yari asanganywe uburwayi.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018, mu kabari kitwa Oxygene gaherereye mu kagari ka Ruhango umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

Abaturage UMURYANGO wasanzwe kuri aka kabari mu masaha ya saa moya batubwiye ko uyu mugabo yari yatangiye gukina igisoro ku manywa.

Umurambo wa nyakwigendera wari urambitse imbere y’ ako kabari hari abantu benshi baje kureba ibibaye.

Umusore wari uziranye na nyakwigendera Rutagengwa Anastase yavuze ko uyu mugabo yari yamubonye nka saa sita yigenza nta kibazo afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisozi Niragire Theophile yatangarije UMURYANGO ko kugeza ubu nta muntu n’ umwe ukekwaho urupfu rwa Rutagengwa Anastase.

Asobanura uko byagenze yagize ati “Byabaye ejo nimugoroba nko mu masakumi n’ ebyiri na 45 hafi saa moya. Uwo mugabo yarimo akina igisoro nta nubwo yarimo anywa inzoga rwose. Aza kugaragaza intege nke ababwira ko yumva akeneye amazi, bamuha amazi asomaho duke andi ayamena mu mutwe ninako guhita yitura hasi ava amaraso mu mazuru no mu kanwa ahita apfa”


Bar Oxygen iherereye hafi y’ aho Ecole Belge yimukiye

Gitifu Niragire yakomeje avuga ko umugore wanyakwigendera yavuze ko Rutagengwa yari asanzwe afite uburwayi bw’ ibihaha.

Rutagengwa yasize umugore n’ abana bane. Umurambo we inzego z’ umutekano zawujyanye ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.

Niragire ati “Ibihaha ubwabyo ntabwo ari indwara ahubwo hari indwara ibitera iyo ngiyo niyo iribwemezwe na muganga kuko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma…Kugeza ubu ntawe ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu uhari”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bamwe mu bateye Kitabi bishwe, abashimuswe baratabarwa. Bimwe mu bindi...

Lt Col Innocent Munyengango yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zakurikiye...
18 December 2018 Yasuwe: 13294 2

Nyamagabe:Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku modoka zitwara abagenzi...

Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Cyiitabi,abantu bataramenyekana...
16 December 2018 Yasuwe: 5898 1

Perezida Kagame yavuze ko cya gitero FDLR I Rubavu cyaguyemo abasirikare 3...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bagera...
14 December 2018 Yasuwe: 8416 0

Kigali: Umugore yafatanywe abamugaye n’abana bikekwa ko akoresha mu...

Mu murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge mu rugo rw’umugore witwa Lidivine...
12 December 2018 Yasuwe: 2848 0

Perezida Kagame yeretse ingabo z’ u Rwanda ibanga ryo gutsinda umwanzi...

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ Ingabo z’ u Rwanda Paul...
12 December 2018 Yasuwe: 2634 0

Umugore n’ umusore bafatanywe udupfunyika ibihumbi 47 tw’ urumogi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018, Polisi y’u Rwanda yeretse...
11 December 2018 Yasuwe: 1974 0